Gakenke: Umuhungu w’imyaka 17 akurikiranweho kwicisha nyirakuru ishoka
Umuhungu w’imyaka 17 wo mu Kagari ka Kagoma, Umurenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke, arakekwaho kwicisha nyirakuru Bapfakuvuka Mariya w’imyaka 92 ishoka agambiriye kumunyaga amafaranga.
Inzego z’ibanze zo muri aka gace zatangarije Igihe dukesha iyi nkuru ko uyu mukecuru yapfuye ku mugoroba wo ku wa Kane, yivuganwe n’umwuzukuru we wamukubise isaha mu musaya.
Cyubahiro Félicien uyobora umurenge wa Gakenke yahamije aya makuru agira ati”ku mugoroba wo ku wa Kane w’icyumweru gishize ni bwo uwo mwana w’umuhungu yashatse kwambura uwo mukecuru wafatwaga nka nyirakuru kuko avukana na nyirakuru, ariko uwo mukecuru ntiyigeze abyara. Noneho rero muri uko gushaka kumwambura amafaranga yaramufashe amuboha amaboko, arangije amukubita ishoka mu musaya.”
Akomeza avuga ko akimara kumukubita ishoka, Bapfakuvuga atahise yitaba Imana, abaturage bamujyanye kwa muganga ku bitaro bya Nemba, aza kuhagwa ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Gicurasi.
Gitifu w’umurenge yavuze ko uwo muhungu asanzwe azwiho kunywa ibiyobyabwenge ndetse ngo yafunzwe inshuro ebyiri, ariko hakabura ibimenyetso akarekurwa.
Kuri ubu yatawe muri yombi, acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste, yatangarije IGIHE ko uyu mwana nahamwa n’icyaha cyo kwica nyirakuru, azahanwa nk’abandi bose bahamwe n’icyaha cyo kwica kuko arengeje imyaka 14.
Ati “Icyaha nikimuhama azahanwa hakurikijwe amategeko kuko si umwana udahanwa, gusa ntiyabazwa adafite umwunganira mu mategeko.”
Mu gihe yaba ahamwe ahamwe n’icyaha cyo kwica yazahanishwa igifungo cya burundu nk’uko ingingo ya 140 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ibiteganya.