Gakenke: Polisi yahagaritse abajura bari bagiye kwiba akayabo
Inzego z’umutekano zikorera mu karere ka Gakenke, mu ijoro ryo kuwa mbere tariki ya 5 Werurwe, zaburijemo ubujura bwagombaga kubera mu isoko rya Gakenke bwari bugamije kwiba amaduka 14 ari muri iryo soko.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko ari agatsiko k’amabandi atatu kari kacuze uwo mugambi ukaza kugapfubana, kuko kakomwe mu nkokora n’inzego z’umutekano, ariko umwe muri bo witwa Ngarambe Pierre akaba yaratawe muri yombi.
Yavuze ati:”Ku mugoroba wo kuwa mbere tariki ya 5 Werurwe, Polisi yakiriye amakuru iyahawe n’umuturage wari uzi neza ko hari agatsiko k’amabandi kacuze umugambi wo kwiba mu isoko rya Gakenke mu masaha y’igicuku.”
Yakomeje avuga ati:”Tumaze kumenya ayo makuru, twahise tujya hafi y’iryo soko dutegereza ko akogatsiko kaza gushyira mu bikorwa umugambi wako, nibwo mu masaha ya saa tanu n’igice z’ijoro kaje gatangira kwiba, umwe muri bo witwa Ngarambe afatirwa mu cyuho, babiri batorotse ubu bakaba bagishakishwa.”
CIP Twizeyimana yavuze kandi ati:”Bari bacuze umugambi wo gusahura amaduka 14 ari muri iryo soko acuruza imyenda, inkweto n’amavuta, ariko ibyo bari bamaze gusohora twarabibatesheje bisubizwa ba nyirabyo.”
Mu byo bateshejwe harimo imyenda yari ipakiye mu mifuka 7, imifuka 2 y’inkweto n’amajerikani y’amavuta yo guteka nayo yari ari mu mifuka 2, byose hamwe bifite agaciro ka Miliyoni zirindwi (7,000,000Frw) z’amafaranga y’u Rwanda.
CIP Twizeyimana ashimira abaturage batanze amakuru yavuze ati:”Aho abaturage bumva neza uruhare rwabo mu kwicungira umutekano no gutangira amakuru ku gihe, ntaho abanyabyaha bamenera ngo bagere ku migambi yabo mibisha cyangwa ngo bacike ubutabera.”
Umwe mu bari bagiye kwibwa witwa Murenzi Geremie yavuze ati:”Iyo abaturage bamenya aya makuru ntibayageze ku nzego z’umutekano ngo ziburizemo ubu bujura, iki cyari kuba ari igihombo gikomeye.”
Murenzi yakomeje avuga ati:”Ibi biratwereka ko aho turi n’aho tugenda, dukwiye kwibuka gucunga umutekano wacu n’uw’abandi. Uyu muturage wahaye amakuru Polisi yabikoze kuko yumvaga ko gucunga umutekano wacu muri rusange n’uw’ibyacu by’umwihariko ari inshingano ze.”