Gakenke: Hari umukobwa wifuza kubyarira The Ben , umva ibyo amusaba-Audio
Hari umukobwa utuye mu karere ka Gankenke ho mu ntara y’Amajyaruguru wifuza ko yabyarana na The Ben ariko ko abona kubana bitashoboka kuko The Ben ari umusitari.
Ibi uyu mukobwa utifuje ko amazina ye atangazwa yabivuze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Kamena ubwo abahanzi 10 bari muri Primus Guma Guma Super Star bari bagiye muri aka karere kuhakorera igitaramo gito mu rwego rwo kwiyegereza abafana no kubashishikariza uburyo bushya bwo gutora dore ko ubu hagiyeho uburyo bushya bwo gutora umuhanzi ukunda no kumuha amhirwe yo kugira kimwe mu b ihembo atwara.
Ubwo uyu mukobwa wari waje kwihera ijisho iki gitaramo yaganiraga n’itangazamakuru, yavuze ko akunda umuhanzi The Ben yewe ngo anamusabye ko baryamana yabyemera atazuyaza. Uretse The Ben kakndi anakomeza avuga ko akunda umuhanzi Wizikid (We yavuze Wizikiti) wo muri Nigeriya.
Abivuga, yagize ati:”Njyewe nkunda The Ben, ni mwiza, azi kuririmba, ni umusore w’ibogari, ndamukunda nubwo wenda atanzi. Ijwi rye araririmba nkumva meze neza.”
Abajijwe niba The Ben amusabye ko babana yabyemera, uyu mukobwa ati:”Kubana ntabwo bishoboka kubera ko uriya muntu w’umuhanzi aba afite benshi bakundana ariko nk’ituru yo nayimuha (kuryamana yabyemera). Gusa bibaye ngombwa ko antera inda nashimishwa no kurera umwana we.”
Kuri Wizikid ngo icyo uyu mukobwa amukundira ni uko azi kuririmba kandi ngo ahantu hose ijana ki ijana ni mwiza uretse ko ngo asabwe guhitamo hagati ya The Ben na Wizikid yakwihitiramo uyu munya Nigeriya.
The Ben ari mu bahanzi bakunzwe cyane hano mu Rwanda ndetse akaba anavugwaho gukundwa cyane n’igitsina gore, mu minsi ishize ubwo yakoraga ibitaramo bitandukanye nyuma yuko yari amaze iminsi itari mike muri Amerika abakobwa bakunze kumurwarira indege yewe bamwe bagakira ari uko bavuganye na Mugisha Benjamin uzwi cyane nka The Ben.
Umva hano uko uyu mukobwa abivuga