Gakenke: Bisi ya kampani ya RITCO yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka
Imodoko itwara abagenzi n’imizigo ya kampani ya RITCO yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo yari igize mu karere ka Gakenke mu murenge wa kivumu imizigo y’abagenzi ihiramo yose irakongoka.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 27 Mata 2018 iyi bisi yavaga i Musanze yerekeza i Kigali nibwo yafashwe n’inkongi y’umuriro , gusa amakuru atugeraho aremeza ko nta muntu waburiye ubuzima muri iyi mpanuka kuko umushoferi wari utwaye iyi modoka yabonye itangiye gushya akabwira abagenzi kuvamo vuba vuba bitara komera.
Kugeza ubu icyaba cyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana. Inzego z’umutekano zikaba zageze aho iyi mpanuka yabereye gusa ntacyabashije kurokoka mu byasigaye muri iyi bisi. imizigo y’abagenzi nayo iri mubyakonkokeye muri iyi mpanuka.