AmakuruUtuntu Nutundi

Gakenke: Barashinja ubuyobozi kubahuza n’umutekamutwe

Abaturage bo mu karere ka gakenke umurenge wa Kivuruga barasaba ubuyobozi bw’aka karere kubavuganira bakabasubiza amafaranga yabo bahaye umushoramari wazanywe n’ubuyobozi.

Umwe muri aba baturage waganiriye n’igitangazamakuru cya BTN Tv dukesha iyi nkuru avuga ko umuyobozi w’umurenge wa Kivuruga hamwe n’uwa Kagari ngo babazaniye umushoramari bavuga ko ari umuterankunga uje gufasha abakene muri uwo murenge nyuma ngo baza kubasaba gutanga amafaranga ari hagati y’ibihumbi icumi na mirongo itatu.

Rwandarwose Alexis uhagarariye abaturage bahuye n’icyo kibazo wo mu kagari ka Nturo asobanura ikibazo bahuye nacyo.

Yagize ati:’’Njye na bagenzi banjye twahuye n’ikibazo cy’abatekamutwe badutwaye amafaranga kandi bazanywe n’abayobozi harimo gitifu w’umurenge n’uwakagari bigahereza n’akarere, Bakoze sansibilizasiyo badukoresha inama batubwira ko hari umuterankunga uje gufasha rubanda rugufi badushishikariza gukorana nawe batubwira gutanga umugabane kuva ku bihumbi 10 kugeza kuri 50’’.

Mu gutanga ayo mafaranga, uyu muturage akomeza avuga ko ayo mafaranga bayanyujije muri banki y’abaturage yahoze ikorera Ruhondo ubu ikaba iri Mukinga ngo bavuga ko ariyo izayohereza ku kicaro cy’iyo bank (umushoramari) I Kigali ibintu aba baturage bumvise vuba cyane ko ngo ari abayobozi babibabwiraga.

Uyu mutaurage akomeza avuga ko byageze muri 2017 amafaranga yabo bakayaburira irengero nuko muri 2018 batangira kuyakurikirana,

Ati:’’Tubajije babandi(abayobozi) badushishikarije kuyinjiramo batubwira ko iyo banki itigeze ibaho mu Rwanda aho ni ku kagari no ku murenge biba uko tuzamuka no ku karere batubwira ko iyo banki ntayo bazi’’.

Aba baturage bashira mu majwi meya w’akarere ka Gakenke kuko nawe yabasiragije, aho yababwiye ko iyo banki itabaho maze nabo bamubaza impamvu yayemereye gukorera muri ako karere akababwira ko na bo bamuhaye amafaranga yabamamaza.

Ati:’’Meya ubwe ni we wavuze ati iyo banki ntiyigeze ibaho mu Rwanda, Twaramubajije tuti se niba iyo banki itarigeze ibaho mu Rwanda ukaba warayisinyiye ngo ikorere mu karere kawe wayisinyiraga utazi amavo n’amavuko yayo? Aravuga ngo namwe muzanye amafaranga nabamamaza dukubitwa n’inkuba’’

Imyaka irindwi irashize aba baturage birirwa bafite impapuro ziriho amazina yabo, impapuro zigaragara ko zasinyweho n’uwitwa Bishop Hatungimana Noel ngo wari uhagarariye iyi koperative.

BTN yagerageje guhamagara umuyobozi w’akarere ka Gakenke ntiyitaba banamwandikira ubutumwa bugufi nabwo ntiyabusubiza.

Aba baturage barasaba ubuyobozi bw’aka karere kubaha amafaranga yabo cyangwa se bakajya kuzana uwo mushoramari dore ko ngo ari nabo bamuzanye.

Aba baturage bavuga ko igihe baramuka batabonye amafaranga yabo bazatabaza Nyakubahwa perezida Paul Kagame.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Huhamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

 


Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger