AmakuruAmakuru ashushye

Gakenke : Barasaba RIB kubaha umurambo imaranye icyumweru

Umuryango w’umusaza Sembwija Jean Baptiste uherutse gusangwa mu nzu yapfuye mu Murenge wa Muzo mu Karere ka Gakenke, urasaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kubaha umurambo we kuko umaze icyumweru uru rwego ruwujyanye ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma.

Uyu musaza Sembwija Jean Baptiste wapfuye afite imyaka 73 y’amavuko, basanze yitabye Imana ku wa 22 Nyakanga 2021 ubwo yabonwaga n’umuhungu we wari uhazindukiye ari na bwo hahise hitabazwa inzego zinyuranye.

Uwitonze Theogene ni umuhungu wa Nyakwigendera akaba ari na we wasanze umubyeyi we yapfuye, avuga ko bahise bitabaza RIB n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Avuga ko RIB yajyanye uriya murambo gukorerwa isuzuma ku bitaro bya Gatonde, ndetse ikaza no kuwubasubiza.

Akomeza agira ati “Tugeze mu nzira baraduhamagara ngo nitumugarure turamugarura ku bitaro bya Gatonde aho bari bamukoreye ibizamini batubwira ko bazajya kumupimisha i Kigali tumusiga aho turataha mu gitondo cyaho ari ku wa gatanu baramujyanye ariko n’ubu twarategereje twarahebye.”

Uwitonze uvuga ko bakomeje kuvuga na RIB ikorera kuri Station ya Muzo muri Gakenke, akomeza agira ati “Turasaba ko baduha umuntu wacu tukamushyingura kuko twabajije RIB yamujyanye baratubwira ngo nidutegereze ntabwo nabo bari babahamagara.”

Hategekimana Andree umwe mu baturanyi ba nyakwigendera akaba ari n’umwe mu bari bahetse umurambo we ubwo bari bavuye gukoresha ibizamini kwa muganga ariko bakaza kubagarura, avuga ko umurambo wa nyakwigendera ugiye kumara icyumweru utaraboneka.

Nawe yagize ati “Mu gitondo twazanye ibyangombwa bye noneho haza imodoka y’Akarere na RIB ikorera i Muzo bamujyana i Kigali yari ku wa Gatanu none n’ubu twarategereje twarahebye, turifuza ko baduha umuntu wacu tukamushyingura.”

Dr Dukundane Dieudonne uyobora Ibitaro bya Gatonde byakoze ibizamini bya mbere, avuga ko bo bakoze ibizamini bafitiye ubushobozi ariko ko ibyisumbuyeho byagiye gukorerwa i Kigali n’ubwo atazi neza impamvu byatinze gutya.

Ati “Twe twakoze ibizamini dufitiye ubushobozi dutanga umurambo nyuma nibwo hakenewe ko hakorwa ibizamini byisumbuyeho bisaba ko ajyanwa Kigali. Ubusanzwe ntibyatinda kuriya kuko iyo ibizamini bimaze gufatwa haba hasigaye kubisuzuma ariko umurambo wo ntibyatuma udashyingurwa, mwabibariza ahandi kuko twe twakoze ibyacu.”

Ukwezi dukesha iyi nkuru bagerageje kuvugisha Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ku murongo wa telefoni igendanwa ariko inshuro zose bamuhamagaye ntiyayitabye.

Ubwo umuhungu wa nyakwigendera yasangaga yapfuye, yasanze ibintu byo mu nzu biteraguye hejuru ku buryo hanakekwa ko ashobora kuba yarishwe

Yanditswe na NIYOYITA jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger