AmakuruPolitiki

Gakenke: Bahuje imbaraga bikemurira ikibazo cyari cyarashinze imizi

Abaturage bo mu karere ka Gakenke by’umwihariko bo mu murenge wa Gashenyi bahawe igihembo cyo kuba baritwaye neza mu gukemura ikibazo cy’amazi yuzuraga ibishanga bikorerwamo ubuhinzi byo muri uyu murenge binyuze mu muganda rusange ndetse n’umuganda w’umwihariko wabo wo kuri buri wa Kane.

Ibishanga bya Gashenyi ni bimwe mu bitanga umusaruro mwinshi ukomoka ku buhinzi ariko bikaba byari bimaze igihe byuzura amazi ava mu misozi ihanamye kubera imvura nyinshi bigatuma imyaka yabihinzwemo irumba ari nayo mpamvu aba baturage bafashe ingamba zo gukemura iki kibazo binyuze mu muganda rusange, barabijabura ndetse banaca imidumburi ifata amazi(imirwanyasuri).

Ibi byatumye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gicurasi 2024, uyu murenge guhabwa igihembo cya miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda ndetse abawutuye biyemeza kongera imbaraga n’ubufatanye kugira ngo bakomeze biteze imbere banesa imihigo.

Hatangimana Eric ati:” Twiyemeje kwikemurira ibibazo tudatabaje leta muri buri kimwe kuko natwe turashoboye, twabashije gutunganya igishanga cyacu cyari cyaruzuye amazi ubu turahinga tukeza mbese umusaruro ukivamo wariyongeye,kuba duhawe iki gihembo biradushimishije ariko binaduha umukoro wo gukomeza gukorera hamwe dukora cyane kugira ngo n’ubutaha tuzabe indashyikirwa,twirinda isuri ndetse tunaharanira isuku”.

Dr.Kayisire Marie Solange na Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice bifatanyije n’aba baturage gukora umuganda

Mashakarugo Claudine avuga ko ibi byagezweho biciye mu muganda wabo bwite wo kuri buri wa Kane bishyiriyeho kugira ngo batazategereza uyu wa nyuma w’ukwezi Ibiza bikabatungura.

Ati:” Buri wa Kane dukora umuganda tuzibura imidumburi,dukura mu nzira inkangu bityo bigatuma duhora turi maso, uyu muganda wa nyuma w’ukwezi uza haribyo twamaze gukora bigatuma turushaho kubinoza,twamenye ko imbaraga zacu zakora byinshi Kandi twanabigezeho kuko ubu igishanga cyacu kimeze neza umusaruro uri kwiyongera”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashenyi Nkurunziza Jean Bosco yagize ati:” Uko mubona abaturage bitabiriye si uyu munsi gusa,kuko abaturage bacu bakomeje kugaragaza ibikorwa byo kwikemurira ibibazo dufite, nk’uko mwabyumvise twaje guhabwa igihembo cyaranze umuganda w’uyu mwaka, Kuva muri Nzeri umwaka ushize twagize ibibazo by’imvura nyinshi yangije ibi bishanga imyaka abaturage bahinze irangirika cyane ariko kubera ubuyobozi bwiza dufite budushishikariza kwishakamo igisubizo,twahamagaye abaturage turicarana,twaragiye twishyira hamwe dutunganya igishanga,imyaka yari yaratabamye dutera indi bundi bushya,dusibura imigenda irimo,byaje kurangira igishanga cyongeye kuba kizima turahinga,tureza, ku buryo hectari zirenga gato 60 havuyemo Toni zirenga 105 Kandi turacyakomeje gukora”.

Umurenge wa Gashenyi wahawe miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteriy’ubutegetsi bw’igihugu(MINALOC) Dr.Kayisire Marie Solange yashimiye uyu murenge avuga ko wakoze igikorwa gikomeye,abasaba gukomeza gusenyera umugozi umwe no kwishakamo igisubizo.

Ati:” Uyu munsi twifatanyije na Gakenke muri uyu muganda kubera ko hari igikorwa cy’umuganda bakoze cyatanze igisubizo ku buzima bwabo bwa buri munsi, aho babashije kwitunganyiriza igishanga cyari cyararengewe bitwereka ko bafite umuco mwiza wo kujya inama,bagakora bakikenurira ibibazo turabashimira cyane, uyu munsi rero barahabwa ishimwe rya Seretifika (certificate) riherekejwe n’ibahasha yo gutuma babasha gukora ibikorwa byabo bya buri munsi no kwiteza imbere, turabasaba gukomerezaho”.

Uyu muganda wo kuri uyu wa Gatandatu waranzwe n’ibikorwa byo guca imirwanyasuri ku mbavu z’umusozi hagamijwe gukomeza kurwanya amazi amanuka akiroha mu gishanga.

Witabiriwe ku bwinshi n’abaturage, ubuyobozi bwite bwa Leta,inzego z’umutekano zitandukanye, ingabo na polisi ibigo by’Imari n’ubucuruzi birimo Bank of Kigali (BK)ndetse n’abaturutse hirya no hi no muri Gakenke baje-baganije kwigira ku bunararibonye bw’abatuye umurenge wa Gashenyi.

Aba baturage bashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wabatoje umuco wo kwigira no kwishakamo ibisubizo

Andi mafoto ajyanye n’igikorwa

Twitter
WhatsApp
FbMessenger