AmakuruAmakuru ashushye

Gakenke: Abapolisi babiri bakurikiranweho gusambanyiriza abanyeshuri babiri aho bari gukorera ibizamini bya Leta

Abapolisi babiri basanzwe bakora akazi mu Murenge wa Cyabingo mu Karere ka Gakenke, batawe muri yombi bakekwaho gusambanyiriza abana b’abakobwa aho bakorera ibizamini bya Leta bisoza ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Aba bapolisi batawe muri yombi mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 25 Nyakanga 2021 nyuma yo gukekwaho gusambanya bariya bana b’abakobwa bariho bakora ibizamini bya Leta bisoza ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Bariya bana b’abakobwa bavugwaho gusambanywa na bariya bapolisi batawe muri yombi, ngo ntibaruzuza imyaka y’ubukure.

Ikinyamakuru UKWEZI cyatangaje ko bariya bana b’abakobwa bagiye ahacumbitse bariya baporisi bari gucunga umutekano wa hariya hari gukorerwa ibizamini bya Leta ubundi bakaza gufungiranwamo.

Ngo ubwo bari bafungiranywe, hahise hatangwa amakuru y’uko hakekwa ko bari kubasambanya ari na bwo inzego zahise ziza zigata muri yombi bariya bapolisi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera avuga ko bariya bapolisi ko batawe muri yombi nyuma y’uko bafatiwe muri bikorwa bakekwaho.

CP John Bosco Kabera avuga ko bariya bana bari munsi y’imyaka 18 bagiye mu cyumba cyabagamo bariya bapolisi hanyuma hakaza guturuka abantu inyuma bakabafungirana.

Ati: “Babafungiranye rero barahuruza, ikigo n’abapolisi bajyayo ubundi ingufuri barayifungura barayica hanyuma kubera ko dukeka ko bariya bana bashobora kuba barasambanyijwe nubwo abakobwa n’abapolisi bakabihakana ariko ntacyambyemeza, abo bapolisi rero babaye bafashwe mu buryo bw’agateganyo mu gihe abo bana b’abakobwa n’abapolisi bagiye gukoreshwa ibizamini”.

CP John Bosco Kabera avuga ko bariya bapolisi ubu bafungiye ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mu yandi makuru agezweho uyu munsi, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda n’umuyobozi mukuru wa Polisi ya Malawi kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Nyakanga bagiranye ibiganiro mu rwego rwo gukomeza gushimangira ubufatanye buri hagati y’izi nzego zombi.

Ni ubufatanye bwibanda ku kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka ndetse no guhanahana amahugurwa ku mpande zombi.

Ibiganiro by’uyu munsi byabereye mu murwa mukuru wa Malawi, Lilongwe, byari biyobowe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza uri muri iki gihugu mu ruzinduko, yari kumwe na mugenzi we uyobora Polisi ya Malawi, Dr George Kainja.

Ibi biganiro biri mu murongo wo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye yasinywe hagati y’inzego zombi mu mwaka wa 2019, amasezerano akubiyemo ibijyanye no guhugurana, guhuza ibikorwa, gukurikirana no guhanahana abanyabyaha, kurwanya iterabwoba, kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, guhanahana amakuru ku banyabyaha bahungiye muri ibyo bihugu byombi ndetse n’ubufatanye mu bindi bintu bitandukanye bijyanye n’umutekano.

Ibi biganiro bije bikurikira ibindi biherutse kubera hano i Kigali mu kwezi gushize kwa Kamena.

Mu biganiro by’uyu munsi IGP Munyuza yagaragaje ko uku guhura bigaragaza umuhate n’imibanire bikomeye mu gukomeza ubufatanye mu mutekano hagati ya Polisi ya Malawi na Polisi y’u Rwanda.

Yagize ati: “Ukurikije ibibazo by’umutekano uko bihagaze ku Isi no mu Karere, duha agaciro ingufu Leta ya Malawi ikoresha hagati yayo n’u Rwanda cyangwa n’ibindi bihugu mu gushaka amahoro arambye ku bibazo by’umutekano mu Karere n’ahandi”.

Muri ibi biganiro inzego zombi baganiriye ku zindi ngingo zirimo guhahana amahugurwa n’ubunararibonye, ibibazo bijyanye n’umutekano byambukiranya imipaka y’ibihugu byombi, mu Karere no ku mugabane muri rusange.

Polisi y’u Rwanda yemereye Polisi ya Malawi kuzohereza ba ofisiye bakuru kuzaza kwiga mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu Karere ka Musanze.

IGP Munyuza yavuze ko u Rwanda ruha agaciro ibikorwa n’ibihugu byo ku mugabane wa Africa mu gukemura ibibazo by’umutekano biterwa n’imitwe itemewe cyane cyane imitwe y’intagondwa. Yagaragaje ko igihe kigeze ngo hashyirwe mu bikorwa ibyo biyemeje mu masezerano y’ubufatanye.

Yavuze ko igihe ari iki cyo guhura kuko kimwe n’ahandi ku Isi, mu gace k’Uburasirazuba bwa Africa no mu majyepfo hakomeje kwiyongera imitwe y’iterabwoba iteza umutekano muke mu Karere.

Yagize ati: “Twishimiye ko uyu munsi twongeye gushimangira tukanongera kwiyemeza gukorera hamwe cyane cyane mu mahugurwa mu mashuri yacu atanga amahugurwa. Ntagushidikanya ibi bihe Isi yabaye nk ‘umudugudu ubufatanye ni ingenzi mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka harimo n’ibi by’iterabwoba n’ibikorerwa ku ikoranabuhanga bikomeje kwibasira umugabane wacu”.

IGP Kainja yavuze ko amasomo yize ubwo aherutse mu ruzinduko hano mu Rwanda mu kwezi gushize agiye gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo guteza imbere serivisi za Polisi ya Malawi.

Yagize ati: “Mu nama iheruka mu Rwanda twiyemeje gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi zacu zombi. Uruzinduko rwanyu mu gihugu cyacu ni mu rwego rwo gushimangira ubwo bushake bizanatanga uburyo bwo gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje”.

Yakomeje avuga ko amasezerano y’ubufatanye atanga icyerekezo cy’ubufatanye no gushyira mu bikorwa ibyo basezeranye. Yavuze ko inama iherutse kubera i Kigali Polisi zombi zemeranije guhuza mu gushyira mu bikorwa ingamba z’umutekano.

Ati: “Inama no kubaka ubushobozi ubwabyo ntabwo bizatsinda ibibazo by’umutekano biriho muri iki gihe nihatabaho gukomeza guhanahana amakuru. Tugomba gukoresha uburyo dufite kugira ngo turebe ko duhanahanye amakuru ku gihe”.

“Ibi kandi ni ingenzi mu kurwanya imitwe ya Islam y’iterabwoba irimo guhungabanya abaturanyi bacu ba Mozambique”.

Yakomeje avuga ko Leta ya Malawi na Polisi ya Malawi by ‘umwihariko bazakora ibishoboka byose kugira ngo iriya mitwe itsindwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger