Gakenke: Abakekwaho kwica umugabo wasanzwe mu mugezi yapfuye batawe muri yombi
Nyuma y’iminsi humvikanye urupfu rw’umugabo witwa Niyonzima Jean Pierre wasanzwe mu mugezi yapfuye, urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu mugabo.
Amakuru yagiye atangazwa ni uko Niyonzima Jean Pierre yishwe yari aheruka kubonwa n’abo mu muryango we, ubwo yavugaga ko agiye gufata amafaranga yasagutse ku cyamunara bari bamutereje kugira yishyure umwenda yari afite akongera kugaragara ari mu mugezi yapfuye.
Abatawe muri yombi ni Habimana Aphrodice, Mushimiyimana Celestin na Uwamukijije Damien, bakekwaho icyaha cyo kwica uyu mugabo ku itariki 31 Ukwakira 2018 mu Karere ka Gakenke.
Umurambo wa Niyonzima Jean Pierre watoraguwe mu mugezi wa Gaseke mu Murenge wa Rusasa mu Karere ka Gakenke uhambiriye mu mufuka hariho n’ibuye ryashyizweho kugirango umurambo wibire mu mazi.
Aba bakekwaho kumwica biriranywe mu kabari bagambiriye kumwambura amafaranga yari amaze kubikuza muri banki. Aba bose uko ari batatu bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi i Janja mu gihe iperereza rigikomeje.
Abo mu muryango wa nyakwigendera bahamya ko bamuherukaga ku wa Kabiri ubwo yavaga mu rugo agiye gufata amafaranga ibihumbi 250 y’u Rwanda yari yasaguriwe ku cyamunara yari aherutse guterezwa, bikavugwa ko abamwishe ari yo bari bagamije kumwambura.
Urupfu rwa Niyonzima rwateye abaturage kuvuga ko muri aka gace ubwicanyi buri ku kigero gikabije batanga n’ ingero z’ amazina y’ abantu barenga batatu bamaze kuhicirwa ariko ubuyobozi bw’ umurenge buvuga ko bidakabije kuko hari hashize nk’ imyaka 3 nta muntu uhiciwe.
Bakomeje basaba inzego z’umutekano ko zarushaho kongera uburyo bushoboka bwose bwo gukaza umutekano, kuburyo iki kibazo cyacika burundu muri aka gace.