Gahunda y’ikipe y’igihugu Amavubi yatangiye kwakira abakina hanze mbere yo gukina na Côte d’Ivoire
Jacques Tuyisenge, Emery Mvuyekure na Kevin Muhire basanze abandi bakinnyi mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi, kugira ngo bakomeze bitegure neza umukino bafitanye na Côte d’Ivoire wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika u Rwanda rutagifite amahirwe yo kuzacyitabira.
Ni umukino uzaba tariki 23 Werurwe i Abidjan. Umunyezamu Mvuyekure, ukinira Tusker FC yo muri Kenya na Muhire Kevin ukinira El Dakhleya Sporting Club yo muri Egypty bageze mu Rwanda kuri iki Cyumweru mu gihe Tuyisenge waraye afashije Gor Mahia kugera muri 1/4 cya CAF Confederations Cup aragera mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere.
Mvuyekure na Muhire Kevin bakoranye n’abandi imyitozo yo kuri uyu wa mbere yabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu gihe Tuyisenge we arakora imyitozo kuri uyu wa Kabiri.
Undi mukinnyi utegerejwe i Kigali muri iri joro ni Djihad Bizimana ukinira Waasland Beveren yo mu Bubiligi na Nirisarike Salomon ukinira FC Tubize na yo ibarizwa mu Bubiligi hakiyongeraho Abdul Rwatubyaye ukinira Sporting Kansas yo muri USAuzasanga ikipe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri.
Kagere Meddie ukinira SC Simba yo muri Tanzania ni we mukinnyi ukina hanze y’u Rwanda uzagera mu Rwanda nyuma kuko azahagera mu gitondo cyo ku wa Gatatu aho biteganyijwe ko ku wa Kane bazahita berekeza muri Cote d’Ivoire. Uyu mukino uzabera kuri Stade Bouaké.
Côte d’Ivoire yatsinze Amavubi mu mukino ubanza wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ibitego 2-1, ni ibitego byatsinzwe na Jonathan Kodjia na Max-Alain Gradel mu gihe Amavubi yatsindiwe na Meddie Kagere.
U Rwanda ni urwanyuma mu itsinda H n’amanota abiri gusa, Guinea niyo iyoboye itsinda n’amanota 11 Ivory Coast ikagira 8.
Guinea na Côte d’Ivoire bamaze kwizera kuzakina imikino y’igikombe cya Afurika (CAN) izaba hagati ya 21 Kamena na 19 Nyakanga muri Egypt.