Gahunda ya guma mu rugo yatumye intare zo muri Afurika y’Epfo zikora ibidasanzwe
Ibihugu byose byo ku isi biri mu bkihe bidasanzwe byo kuguma mu rugo mu rwego rwo guhangana no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus, mu gihe abantu batagikoresha imihanda yo hanze y’ingo z’abo bagiye mu bikorwa bitandukanye, inyamaswa zatangiye kwigabiza imihanda imwe n’imwe yo mu bihugu bitandukanye.
Muri Afurika y’Epfo, intare zavuye muri pariki zabagamo maze zigira kwiryamira muri kaburimbo cyane ko umudendezo ari wose, nta modoka yewe nta nabantu bayirimo.
Intare z’ungukiye muri ibi bihe bidasanzwe zikigira mu muhanda, ni izo muri Pariki ya Kruger, ni muri Afurika y’Epfo.
Mu minsi isanzwe, ako gace kazwiho kugira ba mukerarugendo benshi cyane baje gusura iyi pariki ya Kruger yafunzwe guhera tariki ya 25 Werurwe mu rwego rwo kurwanya coronavirus.
Abantu benshi batangajwe no kubona intare zirase maze kikajya kwiryamira muri kaburimbo iri ahitwa Orpen Rest Camp maze bati ” Intare zasimbuye abantu mu mihanda.”
Inzobere mu buvuzi bo muri amerika baherutse gutangaza ko hari ibisamagwe n’intare byasuzumwe bagasanga bifite Coronavirus, byahise bishyirwa mu kato babitandukanya n’izindi nyamaswa , icyakora ntibiremezwa neza niba inyamaswa n’ikiremwamuntu bashobora kwanduzanya COVID-19.
Ibi byatumye abantu benshi batera urwenya bavuga bati ” Aho izi nyamaswa zo ntizikwiye gushyirirwaho gahunda ya guma muri pariki?!”