Gahunda ya Guma mu rugo (lockdown) yavanweho mu Mujyi wa Kigali n’uturere 8
Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 30 Nyakanga 2021 yemejeko gahunda ya Guma mu rugo (lockdown) yavanweho mu Mujyi wa Kigali n’uturere 8.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Nyakanga 2021 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro, ibi bikaba ari ibiro by’Umukuru w’Igihugu.
Iyi nama y’Abaminisitiri yakuye Umujyi wa Kigali n’uturere umunani muri gahunda ya Guma mu Rugo yari imaze iminsi 15 yari yashyizweho mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira ry’ubwandu bwa Coronavirus.
Ingendo hagati y’Umunjyi wa Kigali n’Intara zirasubukuwe uretse imirenge imwe nimwe iherutse gushyirwa muri gahunda ya Guma murugo, (Iyi mirenge iragera kuri 50).
Ingendo zirabujijwe guhera saa kumi nebyiri z’umugoroba kugeza saa kumi za mu gitondo, ibikorwa byemerewe gukora bizajya bifunga saa kumi n’imwe za nimugoroba.
Ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi bwa Leta no mu nsengero riremewe ariko rikitabirwa n’abantu batarenze 10 icyarimwe, kandi bakagaragaza ko bipimishije Covid-19 mu masaha 72 mbere y’icyo gikorwa.
Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenga abantu 10 icyarimwe.
Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 20.
Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu batarenze mirongo itanu ku ijana (50%) by’umubare w’abantu zagenewe gutwara.
Abatwara bisi barasabwa kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa. Moto n’amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi. Abatwara moto n’amagare barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku buri gihe.
Ibiro by’inzego za leta n’iz’abikorera (Public and Private Officers) byemerewe kongera gufungura, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 15% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo.
Ibikorwa by’inzego z’abikorera bizakomeza ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 50% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo.
Inama zikorwa imbonankubone zasubukuwe.
Umubare w’abitabira inama ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira.
Abitabiriye inama bose bagomba kugaragaza ko bipimishije Covid-19. Resitora zemerewe kongera gukora ariko zizajya zitanga gusa serivisi ku batahana ibyo bakeneye (Take-away).
Imirenge 50 iherutse gushyirwa nayo muri Guma mu rugo, yo byari biteganyijwe ko izava muri iyi gahunda tariki 10 Kanama 2021, none inama y’Abaminisitiri yemeje ko iyi Mirenge izaguma muri guma mu rugo kugeza tariki 15 Kanama 2021 na cyane ko ari bwo iyi myanzuro izongera kuvugururwa.
Iyi myanzuro y’ inama y’Abaminisitiri izatangira gushyirwa mu bikorwa guhera taliki ya mbere Kanama 2021 kugeza kuya 15 Kamena 2021.
Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 30 Nyakanga 2021 pic.twitter.com/YhIGhpqDqt
— Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) July 30, 2021
Yanditswe na Vainqueur Mahoro