Gahunda ya ‘Connect Rwanda’ yavuye ku gitekerezo cya MTN igiye gusiga buri Munyarwanda atunze ‘Smartphone’
Nyuma y’uko Perezida Kagame yemeye gutanga telefoni 1500 zigezweho zizwi nka ‘Smartphones’ muri gahunda ya “Connect Rwanda Challenge”, ibindi bigo nka minisiteri y’ubuzima, iy’ikoranabuhanga n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB nabyo byemeye gutanga izindi telephone ku Banyarwanda batazifite.
Connect Rwanda Challenge ni igikorwa cy’amezi atatu kigamije gufasha buri Munyarwanda wese udafite telephone igendanwa aho ibigo n’abantu ku giti cyabo babyifuza bazajya biha umukoro (Challenge) wo gufasha nibura buri rugo rudatunze telefoni igezweho kuyigira.
Ni igitekerezo cyatanzwe na sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda nyuma y’uko minisiteri y’ikoranabuahanga igaragaje ko hari umubare w’Abanyarwanda benshi badatunze ‘Smartphones’ ndetse ko abenshi badashobora kuyigurira.
Iyi gahunda yahise yemezwa mu nama y’umuryango wa FPR inkotanyi yabaye ejo kuwa 21 Ukuboza 2019 ndetse ishyigikirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame wahise abimburira abandi akiyemeza gutanga Telefoni zigezweho 1500 zo mu bwoko bwa “Mara Phones” zikorerwa mu Rwanda mu rwego rwo gufasha buri rugo gutunga telefoni igezweho (Smartphones).
Yagize ati “Ubwo namwe birabageraho, biragenda biza, nta gahato kabirimo. Bizakorwa n’ubishoboye hamwe no kubishaka ariko turashaka kugirango biturutse mu bushobozi umuntu afite, tuzahe abaturage bacu smartphones zashobora kuzatwara imyaka 10 kugirango zibagereho bitewe n’aho ariho.”
Nyuma y’ubu butumwa bwa Perezida Umuyobozi wa MTN Rwanda yanazanye iki gitekerezo, Kaemba Ng’ambi nawe yahise yiyemeza ko ikigo ayoboye kizatanga izi telefoni 1000 nawe akongeraho 100 ku giti cye zikaba 1100.
Minisitiri w’ubuzima, Dr Diane Gashumba nyuma y’inama nawe yahise ajya kuri Twitter ye avuga ko Minisiteri ayoboye mu mpera z’umwaka wa 2020 izaba yahaye abanyabuzima bose telephone zigezweho mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Connect Rwanda Challenge.
Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo nayo yagiye kur Twitter yandika ko izaha abaturage telefoni 700 zigezweho, yunganirwa n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB kizatanga telefoni zigezweho ku barinzi ba za pariki n’abayobora ba mukerarugendo.
Imibare y’urwego Ngenzuramikorere (RURA) yo mu kwezi gushize igaragaza ko Abanyarwanda batunze telefoni zigendanwa ari 9,527,829 gusa bashobora kuba batagezemo kuko iyo babara habarwa umubare wa Simukandi zikora, bivuze ko hari abantu benshi usanga bafite simukadi zirenze ebyiri.
Muri izi miliyoni zisaga 9 z’Abanyarwanda batunze telefoni ngendanwa (habaruwe simukadi) MTN Rwanda niyo ifite abakiriya benshi bakoresha simukadi zayo kuko ifite 5,245.426 naho Airtel ikagira 4,282,403.
Abanyarwanda bangana na 52.1% nibo bakoresha interineti bakaba barazamutse bakava kuri 7.9% mu mwaka wa 2010.