Gahongayire yatangaje agakoryo atazibagirwa mu buzima bwe yakorewe n’itangazamakuru
Umuhanzikazi umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ‘Aline Gahongayire’ aherutse gutangaza ko itangazamakuru ryagiye ryenyegeza umuriro wakaga mu rugo rwe , ndetse anahishura ko agakoryo yakorewe ari ukuba abanyamakuru baratangiye guhwihwisa ko yatandukanye n’uwari umugabo we ‘Gahima Gabriel’ nyuma y’ibyumweru bitatu gusa akoze ubukwe.
Mu kiganiro aherutse kugirana na Radio Rwanda, yahamije ko itangazamakuru ryakomeje kwenyegeza ikibi mu rugo rwe. Mu gusubiza ikibazo cy’umunyamakuru wari umubajije ikintu atazibagirwa itangazamakuru ryamukoreye yavuze ko hari inkuru yasomye ikamushegesha ubwo yari abyutse mu gitondo nyuma y’ibyumweru bitatu abana na Gahima wari umugabo we.
Yagize ati “Itangazamakuru ryakomeje kwenyegeza ntabwo twavuga ko twumvise amagambo yaryo, ati ‘byagenze gutya, noneho habaye iki’ noneho ugasanga n’ibinyoma byinshi bahimbye ni wowe ni njyewe mbese ni wowe ni njyewe ikaguma hagati.”
Aseka cyane ati “akantu ntazibagirwa mu itangazamakuru n’uko tumaze ukwezi tubanye hari mu gitondo cyiza cyane narabyutse nsanga ngo Aline Gahongayire agiye gutandukana n’umugabo bashakanye.”
Ngo yibuka neza ko ukwezi kutari kugezeho barushinze ariko akimara gusoma iyo nkuru yaratunguwe, ati “Ndavuga nti ni ukuri se?Kugeza n’ubu uwo muntu wabyanditse Gahima Gabriel[wari umugabo we] aramwanga cyane aravuga kuki ibi ni ibiki? Nanjye numvise ntunguwe nkibaza nti byabintu kumbi?.
Uyu muhanzikazi avuga ko ibyandikwaga ku rupapuro rwa mbere rw’itangazamakuru ntaho byabaga bihuriye n’ibiri imbere mu nkuru. Avuga ko ibye byose yabihariye Imana kugira ngo izabe ariyo imuhitiramo umugabo cyangwa se n’ibindi byose yazamuhitiramo .
Muri iki kiganiro uyu mugore yatangaje ko ubu atavuga ngo azashaka umugabo igihe n’iki gusa yemeza ko akiri muto kandi atihebye ndetse akaba akomeje kwisunga Imana no kuyireka ngo iganze muri we kandi itegeke ibitekerezo bye kugira ngo imurinde guhubukira gushaka undi mugabo.
Ku itariki ya 20 Ukuboza 2013 nibwo Aline Gahongayire yasezeranye n’uwari umugabo we Gahima Gabriel, bakoze ubukwe bw’akataboneka, barasezerana bameranywa kubana ubuziraherezo.
Nyuma y’umwaka umwe n’iminsi 23 nibwo basubiye mu itangazamakuru umwe avuga ko iby’urukundo rwabo abona bitagishobotse bityo ashaka kwiberaho wenyine. Ndetse biza kurangira batandukanye burundu n’ubwo umugabo yacishagamo akagaruka mu rugo.
https://www.youtube.com/watch?v=PB6wo6y0Ecc
Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS