Gahima wahoze ari umugabo wa Aline Gahongayire yakoze ubukwe-AMAFOTO
Gahima Gabriel wahoze ari umugabo w’umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, nyuma bakaza gutandukana byemewe n’amategeko, yakoze ubukwe n’umukunzi we ukomoka muri Amerika.
Ubukwe bwa Gahima bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza 2019 aho aba bombi babanje gusezerana imbere y’amategeko mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo.
Gahima yakoze ubukwe n’umugore ufite ubwenegihugu bwo muri Amerika ariko bahuriye mu Rwanda.
Umuhanzi Rugamba Yverry ukunzwe cyane mu ndirimbo zifite amagambo meza y’urukundo wanakoresha mu bukwe yataramiye abageni n’abari batashye ubukwe bwabo. Gahima akoze ubukwe n’umugore wa kabiri nyuma y’umuhanzikazi Aline Gahongayire batandukanye.
Uyu mugabo utangiye umwaka wa 2020 ari mu kwezi kwa buki, yakoze ubukwe bwa mbere na Aline Gahongayire tariki 13 Mutarama 2013 ariko urugo rwabo ruzamo kidobya batangira kugirana amakimbirane no kurebana ay’ingwe byatumye bahabwa gatanya n’inkiko nyuma y’imyaka ibiri bari bamaze babana nk’umugore n’umugabo.
Mu myaka ibiri bamaze babana nta mwana bari bafitanye kuko uwo bibarutse yahise apfa akivuka.
Ku wa 28 Ugushyingo 2017 ni bwo Aline Gahongayire na Gahima babonye ubutane bwemewe n’amategeko babuhawe n’urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru. Aba bombi mu 2013 bakoze ubukwe bw’agatangaza bemeranywa kubana akaramata ariko birangira bananiranywe.
Umwanzuro w’urukiko wagaragaje ko batandukanye bisesuye biciye mu mategeko ndetse ko ntacyo bagomba kugabana kuko nta mwana cyangwa umutungo bari bafite.
Mu gusoma umwanzuro w’iburanisha ry’uru rubanza, umucamanza yavuze ko Gahongayire na Gahima bari bamaze amezi cumi n’abiri batabana nk’umugore n’umugabo bityo ko bagomba guhabwa gatanya buri wese akajya kuba mu buzima bwe.
Inkuru y’isenyuka ry’uru rugo yavuzwe bwa mbere itangajwe na Gahima Gabriel ubwo yari muri Tanzania muri Mutarama 2015. Icyo gihe umugabo ni we watangaje ko ibyabo byarangiye Gahongayire aryumaho avuga ko ‘yabivuze bimucitse’.
Muri Nzeri 2016 Aline Gahongayire yavugiye kuri Radio Ijwi ry’Amerika ko yananiranywe n’umugabo bafata icyemezo cyo kubaho ukubiri.
Icyo gihe yagize ati “Impamvu natandukanye na we, ni uko byanze burundu, byaranze ntabwo twumvikanye, ntabwo turi abanzi ariko ntabwo twumvikanye.” Yongeyeho ko agikeneye undi mugabo usibye ko bitihutirwa cyane.
Kugeza ubu Aline Gahongayire we ntarashaka umugabo, ariko yakunze kuvuga ko atazasaza ari wenyine ko ahubwo igihe nikigera nawe azongera agashaka umugabo akabaho mu munezero.