AmakuruUtuntu Nutundi

Gafotozi yakoze ibidasanzwe mu bukwe nyuma yo kwimwa ibiryo abandi bakarya abareba

Gafotozi yaciye ibintu hirya no hino nyuma yo gusiba amafoto y’ubukwe bw’abashakanye kubera kudahabwa ibiryo mu birori by’ubukwe yari yahawemo ikiraka.

Inkuru yashyizwe hanze n’urubuga rwo muri Amerika,Reddit, ivuga ko uyu mugabo yavuze ko atari umufotozi wabigize umwuga ahubwo ko ari umuntu ukunda gufata amashusho y’imbwa ze akazishyira ku mbuga nkoranyambaga.

Yavuze ko inshuti ye yashakaga kuzigama amafaranga yamwegereye maze imusaba kumufotora ku munsi w’ubukwe bwe akishyuraw ubukwe amadolari 250 asaga ibihumbi 250 FRW.

Yavuze ko yabanje kubyanga ariko nyuma yemera gufotora ku munsi w’ibirori. Yatangiye gukora ahagana mu ma saa tanu z’amanywa kandi biteganyijwe ko arangiza saa moya n’igice z’umugoroba.

Mu gihe cyo gutanga ibiryo, gafotozi ngo yabwiwe ko adashobora guhagarika gufotora ngo agiye kurya kuko yari akeneye gukomeza gufata amafoto y’ibirori.

Icyakora,uyu gafotozi ngo yari akeneye amazi no kuruhuka ariko ba nyiri ubukwe barabimwima.

Ati: “Nabwiye umukwe ko nkeneye ikiruhuko cy’iminota 20 kugira ngo mbone icyo kurya no kunywa. Icyakora, umukwe yambwiye ko ngomba gukomeza gufotora cyangwa nkagenda ntishyuwe. ”

Gafotozi yavuze ko kubera ubushyuhe,inzara no gusuzugurwa,yabajije umukwe niba icyemezo cye yagitekerejeho, aramusubiza ati yego, nuko asiba amafoto yose yari yafotoye imbere ye maze arahaguruka aragenda ndetse ngo yavuze ko atakongera kumufotora.

Ati: “Iyo nza kuba nishyuwe amadorari 250 icyo gihe, nari kuyabasubiza kugira ngo nicare iminota 5 mfite ikirahuri cy’amazi gusa.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger