Gael Faye uheruka mu Rwanda aho yahuye n’abayobozi amaze iminsi afite Coronavirus
Umuraperi w’umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, Gaël Faye, yatangaje ko amaze iminsi yarishyize mu kato nyuma yo gusanga yaranduye icyorezo cya coronavirus.
Yavuze ko ibyumweru bibiri byabanjirije imurika rya filime “Petit Pays” mu bihugu bitandukanye aribwo yanduye icyorezo cya voronavirus gitera indwara ya COVID-19.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Insatagram yavuze ko yagize amahirwe akomeye kuko we atajyanwe mu bitaro nk’abandi bari kumwe mu ikipe yateguye igikorwa cyo kumurika iyi filime.
Avuga ko yari amaze iminsi 15 yarishyize mu kato kuzuye uburibwe.
Yagize Ati “Nari maze iminsi 15 ndibwa umubiri wose, umutwe, mfite inkorora cyane cyane nta basha guhumeka neza.”
Yavuze ko kuwa mbere tariki 30 Werurwe ari bwo yongeye guhura n’umuryango we.
Yashimye abaganga bamwitayeho asaba abafana be gukomeza kwiyitaho muri iki gihe Isi ahanganye n’icyorezo cya Covid-19.
Ku wa 14 Werurwe 2020, Faye yasohoye itangazo avuga ko yasubitse gushyira ku isoko filime ‘Petit Pays’ nk’uko byari biteganyijwe ku wa 28 Werurwe ahubwo ko iki gikorwa kimuriwe ku wa 26 Kanama 2020.
Ati “Bitewe n’ibi bihe turimo, ubuyobozi bwa Jerico, Super8 na Pathe, bubabajwe no kubamenyesha ko itariki yo gushyira ku mugaragaro, Filime ya Eric Barbier “Petit Pays” yigijwe inyuma, aho izajya hanze kuwa 26 Kanama 2020.”
Faye yashimye abanyamakuru, abafatanyabikorwa, abagenzuzi ba gahunda ‘n’abandi badufashije’.
Ati “Bidatinze, twiteguye kubagezaho iyi filime nziza cyane yakinwe hagendewe ku gitabo cyanditwe na Gael Faye.”
Ku wa 07 Werurwe 2020 nibwo Gaël Faye yamurikiye mu Rwanda bwa mbere filime Petit Pays (Gahugu Gato) mu muhango witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame.