Gabon yabonye Perezida mushya wagize amajwi arenga 90%
Muri Gabon, Brice Clotaire Oligui Nguema yatsinze amatora ya Perezida wa Repubulika n’amajwi 90.35%, nk’uko byagaragaye mu mibare y’agateganyo yatangajwe mu masaha y’umugoroba ku Cyumweru tariki 13 Mata 2025, itangajwe na Minisiteri y’Umutekano imbere mu gihugu.
Perezida Brice Oligui Nguema atsindiye manda yo kuyobora icyo gihugu mu gihe cy’imyaka irindwi (7), nyuma y’uko yari amaze amezi 20 ari Perezida w’inzibacyuho wa Gabon, nyuma ya Coup d’état yavanyeho Perezida Ali Bongo ku itariki 30 Kanama 2023.
Nyuma y’uko ibyo byavuye mu matora bitangajwe na Minisiteri ibishinzwe, ubu hasigaye ko byemezwa n’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri Gabon, ubundi Perezida Brice Clotaire Oligui Nguema akinjira mu nshingano zo kuyobora Gabon nka Perezida watowe n’abaturage.
Mu majwi yavuye mu Banya-Gabon baba mu mahanga (diaspora), Brice Clotaire Oligui Nguema yatsinze ku kigero cya 93%, mu gihe Alain Claude Bilie-By-Nze waje ku mwanya wa kabiri muri ayo matora we yabonye amajwi 3%, naho abandi bakandida batandatu nabo bari bahanganye na Brice Oligui Nguema nta n’umwe warengeje 1%. Icyakora ubu ngo bafite iminsi 8 yo kujurira imbere y’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, niba batishimiye uko amatora yagenze.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko ubwitabire bw’abaturage muri ayo matora bwagabanutse, ugereranyije n’abari banditse kuri lisiti y’itora bari 87%, ariko abitabiriye amatora ku wa Gatandatu tariki 12 Mata 2025 bari 70.4%, nk’uko byemejwe na Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu cya Gabon, Hermann Immongault.
Perezida Brice Oligui Nguema atsinze amatora nyuma y’uko bamwe mu batavuga rumwe na we, bari bamaze gutangaza ko Itegeko Nshinga rishya rya Gabon ryari ryashyizwemo inzira zimworohereza gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Perezida Brice Oligui Nguema w’imyaka 50, atsinze amatora ya Perezida wa Repubulika, nyuma yo guhirika ku butegetsi Ali Bongo n’umuryango we wari umaze imyaka isaga 60 ku butegetsi. Atsinze ayo matora yari ahanganyemo n’abakandida barindwi harimo Alain Claude Bilie-by-Nze, wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Gabon mu gihe cy’ubutegetsi bwa Bongo.