AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Gabon: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi batangiye gukemangwa n’intege za Ali Bongo

Abatavuga rumwe na Leta iri ku butegetsi muri Gabon, baherutse gusaba ko Itegeko ryareba niba uriya mugabo agishoboye kuyobora igihugu yaba atakibishoboye hakaba hategurwa amatora yo kumusimbura.

Ibi babisabye mu gihe mu ntangiriro z’iki Cyumweru Perezida wa Gabon Ali Bongo yasubiye mu Bwongereza gusuzumisha uko ubuzima bwe buhagaze.

Ali Bongo Ondimba  w’imyaka 60 y’ amavuko yafashwe n’uburwayi mu Ukwakira, 2018, ubwo yari ari muri Arabie Saoudite. Yamaze amezi arenga atanu yivuriza mu bitaro byo muri iki gihugu no muri Maroc.

Yaje kugaruka mu gihugu cye ariko akunda kugaragara gake mu ruhame kandi ngo aba agaragara nk’ufite intege nke cyane, yitwaje inkoni.

N’ubwo bimeze gutya ariko , Ibiro by’Umukuru w’igihugu bya Gabon byemeza ko Ali Bongo amerewe neza, « nta kibazo kidasanzwe afite ».

Ali Bongo Ondimba yagiye ku butegetsi  asimbuye Se witwaga Omar Bongo,wayoboye Gabon guhera muri 1967 kugeza muri Gicurasi 2009.

Ali Bongo ari kwivuriza mu Bwongeleza
Twitter
WhatsApp
FbMessenger