Fustin Usengimana yasabye APR FC imbabazi nyuma y’amagambo mabi yayivuzeho
Myugariro wa Rayon Sports Faustin Usengimana yasabye ikipe ya APR FC ndetse n’abafana bayo imbabazi, nyuma y’amagambo atarakiriwe neza n’abafana ba APR FC uyu musore yavuze ubwo Rayon Sports yakirwaga ku wa 19 Mata ikubutse muri Mozambique.
Mu gicuku cyo ku wa 20 Mata 2018, ni bwo Rayon Sports yasesekaye i Kigali ikubutse i Maputo muri Mozambique aho yari imaze gukatishiriza tike y’amatsinda ya CAF Confederation Cup, nyuma yo gusezerera Costa do Sol ku bitego 3-2.
Rayon Sports yari imaze gukora amateka yo kuba ikipe ya mbere yo mu Rwanda igeze muri aya matsinda, yakiriwe n’imbaga y’abafana nyuma hakurikiraho ibirori byo kuyishimira ku gikorwa cyo guhesha u Rwanda ishema yari yaraye ikoreye muri Mozambique.
Muri uyu muhango, Faustin Usengimana wageze muri iyi kipe akubutse muri APR FC yasabye imbabazi abafana ba Rayon Sports avuga ko kuba yaragiye muri APR bisa no kuyoba, na bo si ukumuha amashyi baramurundira.
Mu magambo ye Faustin yagize ati” Nagira ngo mbonereho umwanya wo gusaba imbabazi kuko nari narayobye ariko nagarutse. Urebye narahemutse Rayon Sports nayizamukiyemo ariko imyaka 2 ishize nayivuyemo ndagenda nari meze nk’umwana wavuye mu rugo akagenda gusa ndabashimira ko nagarutse bakanyakira.”
Aya magambo yakiriwe nabi na benshi mu bafana ba APR FC, dore ko bafataga aya magambo nk’ubwishongozi.
Abicishije ku rukuta rwe rwa Istangram, uyu musore yanditse ubutumwa burebure asaba imbabazi agira ati” Muraho neza?bafana ba Apr nabakunzi bayo mubyukuri ndabiziko mutanyishimiye kubera imvugo nakoresheje ntibanyure ndagira mfate akakanya mbasabe imbabazi suko mwamfashe nabi igihe twarikumwe cg equipe muri rusange ndagira mbasabe imbabazi Mbikuye kumutima nsaba imbabazi abayobozi bayo ndetse nabakinnyi bayo ndetse numu sportif wese muri rusange.
“Nahagiriye incuti ndetse n’ababyeyi kuko iteka nzirikana ibyiza mwangiriye. N’kuko inkovu z’imvune nagize zitashize ku mubiri ni ko n’ibyo umubyeyi yankoreye ni ko bitanshira ku mutima, Nabitewe n’ibyishimo ariko ntawe nari ngambiriye gukomeretsa ndizera ko muzimpa kandi Ndabashimira nagize ibihe byiza nibigoye muri APR ariko rimwe na rimwe byanyigishije gukora cyane no guhozaho ku kazi kange.
“Kuba ntarahagiriye ibihe byiza nuko nifuje gutanga umusanzu wange bikagorana ,so ndashimira Rayon sports nka equipe yange n’abafana bayo kumpa akanya ko kugaruka mu bihe byiza Murakoze!imana ibahe umugisha.
💞team 15 for life💞”.