FRB-Abarundi yigambye igitero cyagabwe ku ngabo z’u Burundi bukagishinja u Rwanda
Umutwe uharanira impinduramatwara mu Burundi (FRB –Abarundi) niwo wigambye igitero cyagabwe ku ngabo zabwo zo muri komini Mabayi ho mu ntara ya Cibitoke kuwa 17 Ugushyingo 2019, mu gihe Uburundi bwashinzaga u Rwanda kuba arirwo rwihishe inyuma yacyo.
Ubinyujije kuri Twitter, uyu mutwe watangaje ko ariwo wagabye iki gitero cyagabwe ku kirindiro cyari kigizwe n’ingabo 160 mu ntara ya Cibitoke. FRB-Abarundi kandi mu mvugo yayo yavuze ko yiyamye Perezida Nkurunziza ukomeje gushinja ibi bitero igihugu cy’u Rwanda kuko abatera u Burundi aro Abarundi ubwabo ndetse bari no mu gihugu hagati.
Mu itangazo ryawo FRB yagize iti “Umutwe wa FRB-Abarundi uramenyesha Abarundi n’amahanga ko ariwo wagabye ibitero ku birindiro bya Mabayi- Marura. Ikirindiro cyarimo abarwanyi 112 ba FDN 30 b’Inerahamwe na 18 b’imbonerakure bose hamwe bakaba 160. Hapfuye 38, hakomereka 4, 18 bararokoka naho 100 barabura.”
Wakomeje ugira uti “Turabeshyuza ibyo umuvugizi wa FDN wavuze ko abateye baje baturutse mu gihugu cy’u Rwanda, ingabo za FRB-ABARUNDI ziri mu gihugu hagati. Tuboneyeho gusaba abarundi bari mu gihugu no hanze yacyo kudushyigikira tugakuraho ingoma y’abicanyi (CNDD-FDD).”
Perezida Nkurunziza abinyujije ku muvugizi wa FDN Gaston Sindimwo we yari yatangarije Radiyo Ijwi rya Amerika ko iki gitero cyari cyagabwe n’abantu batamenyekanye we yemezaga ko baturutse mu Rwanda bakaza no gusubirayo.
Uyu mutwe wakomeje uburira Imbonerakure, polisi n’igisirikare kwitandukanya na perezida Nkurunziza kuko akomeje kwica abaturage bitaba ibyo bakagirwaho n’ingaruka z’ibyo bakora.