Frank Lampard yateye ikirenge mu cya mugenzi we Steven Gerrard
Ikipe ya Derby County ibarizwa mu kiciro cya kabiri mu gihugu cy’Ubwongereza, yamaze kwemeza Frank Lampard nk’umutoza wayo mukuru, nyuma yo kumuha amasezerano yo kuyitoza mu gihe kingana n’imyaka itatu.
Iyi kipe yahaye akazi Lampard wamamaye muri Chelsea, dore ko yahoze ari kapiteni wayo, ndetse no mu kipe y’igihugu y’ubwongereza “The three Lions”, nyuma y’igihe kirekire yari imaze ishakisha ugomba gusimbura Gary Rowett wayivuyemo mu cyumweru gishize akerekeza muri Stoke City.
Mu itangazo Lampard w’imyaka 39 yasohoye, yavuze ko yishimiye gutoza ikipe y’amateka nka Derby County, ibintu yahoraga yifuza mu buzima bwe.
“‘Ni kenshi nahoraga nshaka gutoza ikipe y’amateka nka Derby County, rero ano ni amahirwe akomeye. Turashaka kubakira ku mwanya wa gatandatu iyi kipe yarangijeho ubushize, tuzana abandi basore b’abahanga bakiri bato, ndetse n’abo dufite hano kuri Pride Park.”
“Aka ni ko kazi ka mbere nkoze nk’umutoza, gusa hari abatoza beza nakoreye iruhande ku buryo mfitiye icyizere ubushobozi bwanjye, n’ubw’abangaragiye harimo n’ubuyobozi.”
Uyu mugabo yakomeje avuga ko azi ko bitazamworohera kuko n’ubundi gutoza ikipe y’umupira w’amaguru bisanzwe bigorana cyane, gusa ngo yiteguye guhatana akajya mbere.
Frank Lampard ni we watsindiye Chelsea ibitego byinshi mu mateka yayo, aho yayitsindiye ibitego 211 mu marushanwa yose yayikiniye, akaba yarayihesheshe ibikombe bitandukanye harimo Premier league eshatu, FA Cup enye, League Cups ebyiri na UEFA Champions league yo mu 2012.
Ateye ikirenge mu cya Steven Gerrard bakinannye mu kipe y’igihugu y’Ubwongereza uherutse kugirwa umutoza mukuru wa Rangers yo mu cyiciro cya mbere muri Ecosse.