AmakuruPolitiki

Francophonie: Ambassadeur Kabale yibukije ko gutanga imbabazi ari umuco u Rwanda rusanganwe

Ambassadeur Jacques Kabale uhagarariye u Rwanda mu bihugu byo ku mugabane w’Uburayi bitandukanye  akanaba uruhagarariye mu miryango mpuzamahanga itandukanye irimo n’uwa (OIF) uhuriwemo n’ibihugu bikoresha igifaransa, yibukije abitabiriye inama y’abajyanama bahoraho ba OIF ko gutanga imbabazi ku Rwanda bisanzwe ari umuco.

Hari mu nama yabereye i Erevan muri Armenia, inama yayobowe na Mme Michael Jean usanzwe umunyamabanga mukuru w’umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa.

Ambassadeur Kabale uhagarariye u Rwanda mu bihugu by’Ubufaransa, Espagne, Ubutariyani, Ubugiliki, Monaco no mu miryango ya UNESCO, OIF (Francophonie), FIDA, FAO, PAM na OMT yavuze ko kuba u Rwanda rwaravutse bundi bushya rukanaba rwarakize indwara y’ibihe bibabaje rwanyuzemo byose bishingiye ku gutanga imbabazi, akaba ari yo mpamvu Nyakubahwa Paul Kagame aherutse guha imabazi abagororwa bari barazisabye.

Ambassadeur w’u Rwanda mu Bufaransa yibukije ko mu myaka 15 ishize abagera ku bihumbi 40 bahawe imbabazi na Perezida Kagame.

Kabale kandi yibukije abitabiriye iyi nama ko kwibuka umugore ari iby’agaciro, bijyanye n’uko umwanya we n’uruhare bye ari ingenzi ku iterambere rigena ahazaza h’igihugu.

Yatanze urugero rw’uko aho u Rwanda rugeze ruhakesha guha umugore agaciro, dore ko abagore ari bo bafite imyamya myinshi mu nteko ishinga amategeko ingana na 61,3%.

Ambassadeur Jacques Kabale yanabwiye abari bateraniye i Erevan ko n’ubwo u Rwanda rwaciye mu bihe bibabaje kubera Jenoside yakorewe Abatutsi, Ikizere cyo kubaho cyamaze kugaruka nyuma y’imyaka 25 ndetse Abanyarwanda bakaba baranashoboye kwiyunga.

Iyi nama yabaye uyu munsi, yabimburiye uruhererekane rw’izindi nama zitandukanye z’abanyamuryango ba OIF ziteganyijwe kuba kugera ku wa 12 Ukwakira, umunsi nyamukuru hazamenyekana ugomba kuyobora uyu muryango muri mandat y’imyaka 4 hagati ya Mme Louise Mushikiwabo n’Umunya Canada Mme Michael Jean usanzwe ari umunyamabanga wawo mukuru.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger