France: Perezida Macron yongereye igihe cya guma mu rugo aniyemeza gufasha Africa
Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yongereye igihe cyo kuguma mu rugo (Lockdown) kugeza tariki 11 Gicurasi mu rwego rwo guhangana na Coronavirus ndetse aniyemeza gufasha ibihugu bya Afurika.
Ubwo yagezaga ijambo ku banyagihugu ari kuri Televiziyo y’igihugu kuri uyu wa mbere, Perezida Macron yavuze ko yavuze ko aho bageze bahangana na Coronavirus bitanga icyizere ariko ko ingamba zafashwe zirimo no kuguma mu rugo zikomba kugeza tariki 11 Gicurasi kuko batarayirandura burunduu, Ati ” Icyizere kirahari ariko ntituratsinda urugamba.”
Yakomeje agira ati “Mu byumweru bine biri imbere, amategeko yashyizweho agomba kubahirizwa.
Perezida Macron yanavuze ko kugeza tariki 11 Gicurasi, Ubufaransa buzaba bwaramaze gusuzuma Coronavirus buri muturage wese bareba ko yaba afite ibimenyetso bya COVID-19 iterwa na Coronavirus.
Macron kandi yavuze ko amashuri mato ashobora gufungura ariko za Kaminuza zigakomeza gufunga.
Perezida Macron yanagaragaje ubushake mu gufasha umugabane wa Afurika muri ibi bihe byo guhangana na COVID-19 ndetse anasaba ko byaganirwaho maze ibihugu bya Afurika bigasonerwa amadeni bibereyemo iby’iburayi.
Mu Bufaransa abamaze kwandura COVID-19 ni 136 779 mu gihe imaze guhitana 14 967.