France: Papa Francisco yirukanye burundu Padiri Wenceslas Munyeshyaka
Ejo ku wa Kabiri tariki ya 2 Gicurasi 2023 Umwepisikopi wa Kiliziya Gatolika ya Evreux, Musenyeri Christian Nourrichard yatanze itangazo rivuga ko Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francisco yirukanye burundu mu mirimo y’Ubusaseridoti Wenceslas Munyeshyaka bityo akaba atemerewe kongera gukora imirimo ijyanye n’ubupadiri, kandi ko abujijwe no gutanga amasakaramentu ayo ari yo yose.
Mu Itangazo Umwepisikopi wa Kiliziya Gatolika ya Evreux yashyize ahagaragara riragira riti: Umushumba wa Kikliziya Gatolika ku Isi Nyiributungane Papa Francisco yashyizeho iteka ryo ku ya 23 Werurwe 2023 twe turyakira mu cyumweru gishize rifata icyemezo k’ ikirenga kandi kidashobora kujuririrwa ryirukana mu gibapadiri Padiri Wenseslas Munyeshyaka wo muri Arikidiyosezi ya Kigali kandi ubu akaba atuye muri diyosezi ya Evreux. Rikomezaa rivuga ko Padiri Wenceslas Munyeshyaka abujijwe kuzongera gukora imirimo yose ijyanye n’Ubupadiri zirimo gusoma misa, gutanga amasakaramentu, kwigisha cyangwa gufasha Umusaseridoti mu gitambo cya misa. Iryo tangazo kandi risoza rivuga ko abujijwe kujya ahantu asanzwe azwi.
Padiri Wenceslas Munyeshyaka yahamijwe n’urukiko rwa Gisirikari mu Rwanda ibyaha byo kwica, gufata ku ngufu abagore n’abakobwa no gushumuriza abatutsi biciwe ku mbuga ya Paruwasi katedarali yaragijwe Umuryango Mutagatifu ( Ste Famille Parish Catedral) yari abereye umupadiri bikozwe n’interahamwe n’abasirikari muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994. Bityo Urukiko rwa Gisirikari ku wa 16 Ugushyingo 2006 rumukatira gufungwa burundu adahari.
Padiri Wenceslas Munyeshyaka yahungiye mu bufaransa mu 1994. Maze Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ku Rwanda(ICTR) rutanga impapuro zo kumufata ku wa 21 Kamena 2007 maze afungirwa mu Bufaransa ku wa 20 Nyakanga 2007 ariko aza kurekurwa n’Urukiko rw’Ubujurire rwo mu Bufaransa ku ya 1 Kanama 2007. Nyuma haje gusohoka Inyandiko z’ibirego zivuguruye zatanzwe na ICTR zohererezwa Ubufaransa ku ya 13 Kanama 2007 aho yari atuye maze yongera gutabwa muri yombi n’Ubufaransa ku ya 5 Nzeri 2007.
Bidaciye kabiri Ku ya 20 Ugushyingo 2007, ICTR yafashe icyemezo cyo guhagarika gukurikirana iki kirego maze igiharira ko Inzego z’Ubutabera z’Ubufaransa ngo zibe arizo ziburanisha uru rubanza. Maze ku ya 20 Gashyantare 2008, Ubuyobozi bw’Ubufaransa bwemera kugeza Wenceslas Munyeshyaka imbere y’Ubutabera. N’uko ku ya 26 Kanama 2015, abashinjacyaha b’Abafaransa basaba ko urubanza rwa Wenceslas Munyeshyaka rwahagarara.
Umushinjacyaha wa Paris, Francois Molins, yavuze ko agendeye ku iperereza bakoze rigaragaza uruhare rwa Wenceslas Munyeshyaka mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ryazanye ibibazo byinshi ariko iperereza ntiryiteguye kugragaza uruhare rwa nyarwo rw’ibikorwa bye. N’uko ku ya 2 Ukwakira 2015, umucamanza w’Ubufaransa ategeka ko ibyo birego bikurwaho ku busabe bw’abashinjacyaha. yagize ati: Munyeshyaka yari afite ububasha ndetse yari n’inshuti n’Interahamwe n’abasirikari ariko ibyo ntibigaragaza uruhare rwe mu bikorwa byakozwe n’Interahamwe.