France: Nyuma y’ibyumweru 18 haba imyigaragambyo leta yemeje ko abasirikare bafasha Polisi
Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yashyize hanze itangazo rigaragaza ko Ubufaransa bugiye kongera ingabo zizafatanya na polisi y’igihugu kurushaho kunoza umutekano no gukumira imyigaragambyo ibera mu duce dutandukanye tw’iki gihugu.
Iki gikorwa cyo kongera ingabo cyashyizweho kugira hakumirwe imyigaragambyo y’abatavuga rumwe na Leta iriho, iyi myigaragambyo yari iteganyijwe kuba mu mpera z’iki Cyumweru turimo.
Perezida Macron yavuze ko izi ngabo zizafasha inzego z’umutekano kurinda inyubako za Leta n’ibindi bikorwa bitandukanye zirushaho gufasha polisi y’igihugu kurushaho gushyiraho amabwiriza rusange ahamye mu gusigasira umutekano nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Leta Benjamin Griveaux.
Abasirikare bagera ku bihumbi 7000, bongerewe mu gisirikare cy’Ubufaransa kugira ngo umutekano w’igihugu urusheho kugira imbaraga hirindwa ko muri iki gihugu hakongera kugaragara ibitero bihitana ubuzima bw’abaturage nk’ibyabaye mu muri 2015. Iki gikorwa cyiswe Operation Sentinel.
Ibi bibayeho nyuma y’aho Leta y’Ubufaransa kuwa Mbere taliki 18 Werurwe yari imaze iminsi itangaje ko igiye kuvugurura uburyo bwo gucunga umutekano hakumirwa imyigaragambyo idahwitse ya hato na hato mu Mujyi wa Paris no mu tundi duce tw’igihugu.
Imyigaragambyo ikomeje gukorwa n’abaturage baba bambaye udukote tw’umuhondo, ikorwa hagamijwe gusaba Perezida Macron kwisubiraho akagabanya imisoro y’ibikomoka kuri Peteroli itavugwaho rumwe na benshi muri iki gihugu.
Ku italiki ya 08 Ukuboza 2018, Polisi y’igihugu yaburijemo imyigaragambyo yaberaga imbere y’ingoro y’umukuru w’igihugu yari irimo abigaragambya babarirwa mu bihumbi, bari bambaye udukote tw’imihondo biganjemo abatwara imodoka ntoya zizwi nka tax, basaba Macron ko yakwisubiraho akagabanya imisoro y’ibikomoka kuri peteroli kuko abatunzwe no gutwara izi modoka bavuga ko ari ugukandamiza ba rubanda rugufi.
Polisi yo mu mujyi wa Paris, yifashishije ibyuka biryana mu maso mu kurwanya iyi myigaragambyo ndetse abagera ku 1 700 barafatwa barafungwa.
Abaturage bari biyemeje kwiyahura mu ngoro ya Perezida Macron bakamusohora ku buyo yumva ibyo abaturage bamusaba ariko Polisi iburizamo uyu mugambi.
Bigaragambyaga batera hejuru bati “Macron egura” bazenguruka ku ngoro ye yitwa Champs- Elysees.
Icyo gihe Umuyobozi w’umujyi wa Paris, Emmanuel Gregoire, yatangaje ko kubera iyi myigaragambyo hangiritse ibikorwa remezo byinshi kuko bari benshi bikabije.
Mu rwego rwo kwirinda ko abigaragambya bakomeza kongera umurindi mu gihugu, Leta yongereye abasirikare hagamijwe guhosha ibikorwa nk’ibi by’abigaragmbya.