AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahangaPolitiki

France: Minisitiri w’umuco yanenzwe gushimagiza umwanditsi uzwiho gupfobya Jenoside

Abanyacyubahiro batandukanye mu Bufaransa barimo n’uwahoze ari umusirikare mu ngabo zari muri Opération Turquoise mu Rwanda, Rtd Lt Col Guillaume Ancel bababajwe n’uko Minisitiri w’umuco mu gihugu yagaragaje ko agandera ku bikorwa by’umwanditsi Pierre Péan waranzweho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Rtd Lt Col Guillaume Ancel we kugiti cye, yagaragaje ko yababajwe n’uburyo uyu muyobozi yunamira umuntu wagiye ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse agashimagiza ibikorwa bye avuga ko azahora abyibukirwaho.

Uyu mwanditsi ndetse akaba n’umunyamakuru witwa Pierre Péan aherutse gupfa ku wa 25 Nyakanga 2019 ku myaka 81.

Pierre Péan yari umwe mu banditsi bakomeye bamamaye cyane kubera inyandiko ze kuri Afurika, by’umwihariko yanenzwe bikomeye kubera imvugo ze zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yakunzwe gushinjwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi abinyujije mu gitabo cye cyasohotse mu 2005 yise ‘Noires fureurs, blancs menteurs’ ugenekereje mu kinyarwanda ni ‘abirabura bagira umujinya w’umuranduranzuzi, abera bakaba ababeshyi’. Yagaragazagamo ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri.

Minisitiri w’umuco mu Bufaransa, Franck Riester abinyuje ku rubuga rwe rwa Twitter, yunamiye uyu munyamakuru.

Riester yagize ati “Pierre Péan yatuvuyemo kandi yadusigiye kujya tumwibuka nk’umunyamakuru wacukumbuye kandi yari umwanditsi udasanzwe.”

Yavuze ko Péan ari umunyamakuru wo gushimirwa ndetse umurimo we ukaba uzakomeza kuzirikanwa mu itangazamakuru ryo mu Bufaransa.

Ancel yanditse kuri Twitter agira ati “Nkanjye mwababajwe nuko Minisitiri w’umuco yahaye icyubahiro Pierre Adolphe Péan, umuhakanyi kabombo wa Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Umushakashatsi akaba n’umusesenguzi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro, yanenze aya magambo agira ati “Gusingiza umuntu wahakanye Jenoside yakorewe Abatutsi nka Pierre Péan ni ugukomeretsa, ubugome, kwishyira hejuru…”

Jean-François Pascal ukomoka mu Bufaransa we yagize ati “Kubera iki Péan yabeshye ku birebana n’u Rwanda? Agakomeza gukingira ikibaba Mitterand n’ibyo yakoze kugeza ku iherezo.”

Pean yanditse ko ibyabaye mu Rwanda atari Jenoside yakorewe Abatutsi ikozwe n’Abahutu ahubwo ko aribo bayikorewe. Iki gitabo cyamaganwe n’abantu batandukanye na za leta hirya no hino ku Isi, kubera urwango rurimo n’ivangura ry’amoko hagati y’abanyarwanda.

Ancel yagiye atanga ubuhamya bukubiye mu gitabo yanditse kigaragaza uruhare rw’igihugu cye cy’u Bufaransa muri Jenoside.

Ancel mu gitabo cye ‘‘La Fin du Silence’’, agaragaza byimbitse uburyo ingabo z’igihugu cye zatereranye Abatutsi ahubwo zigatera ingabo mu bitugu ababahigaga.

Minisitiri w’Umuco mu Bufaransa Franck Riester yanenzwe nyuma yo gushyigikira Pierre
Twitter
WhatsApp
FbMessenger