AmakuruAmakuru ashushye

France: Ibandi kabuhariwe mu gutoroka gereza, ryongeye gutabwa muri yombi

Rédoine Faïd, Umufaransa w’ibandi kabuhariwe mu gutoroka amagereza, yongeye gutabwa muri yombi nyuma y’amezi atatu yari ashize atorotse gereza akoresheje indege ya kajugujuguwari.

Iki cyihebe bwari ubwa kabiri gitorotse gereza kikaba cyari kiri gushakishwa na Polisi bikomeye cyane ,kuri ubu Amakuru ahari avuga ko Faïd w’imyaka 46 y’amavuko afunganye n’umuvandimwe we w’umugabo ndetse n’abandi bagabo babiri.

Iki cyihebe cyafashwe mu rucyerera rwo kuri uyu wa gatatu 03 Ukwakira 2018 mu mujyi wa Creil, mu majyaruguru y’Ubufaransa.  Nicole Belloubet, minisitiri w’ubucamanza mu Bufaransa, yabwiye radiyo Europe 1 ko iki cyihebe bagiye kugishyira muri gereza irinzwe cyane bikomrye “Tugiye kumushyira muri gereza irinzwe byo ku rwego rwo hejuru aho azacungwa bikomeye.”

Uyu mugabo bwa mbere  atabwa  muri yombi hari mu mwaka wa 1998 icyo gihe yashinjwaga ubujura bukoresheje intwaro. Ubwo yaherukaga gutoroka, yari ari mu gifungo cy’imyaka 25 kubera guhamwa n’icyaha cyo gucura umugambi wo kwiba banki, wiciwemo umupolisikazi mu mwaka wa 2010.

Muri uyu mwaka yongeye gutoroka mu buryo butangaje ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa karindwi, icyo gihe yakuwe muri gereza y’i Reau – mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’umujyi wa Paris  atwawe n’abagabo bitwaje intwaro zikomeye bashoboye kwinjira mu cyumba ubusanzwe cyagenewe abaje gusura imfungwa.Nuko bamupakira muri kajugujugu itwawe n’umwarimu wigisha gutwara indege wari washimuswe.

Uyu mugabo gereza asa nuwayigize akarima ke

  • Uruhererekane rwa Faïd rwo gufungwa no gutoroka gereza rwatangiye ubwo yatabwaga muri yombi mu mwaka wa 1998 ashinjwa kwibisha intwaro no kwiba banki.
  • Mu mwaka wa 2009, yafunguwe by’agateganyo, arirenga ararahira avuga ko yahindutse – ariko mu mwaka wa 2011, yari yamaze kurenga ku ngingo z’ibyo yasabwaga kubahiriza bijyanye no kurekurwa kwe kw’agateganyo, nuko arongera arafungwa.
  • Mu mwaka wa 2013, yatorotse gereza iri hafi n’umujyi wa Lille mu majyaruguru y’Ubufaransa, akoresheje ibintu biturika, yisohora mu muryango wa gereza w’inzugi eshanu yafashe abarinzi ba gereza ho ingwate kandi yabikinzeho mu gihe yaba arashwe.
  • Mu mwaka ushize wa 2017, Faïd yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 kubera gutoroka gereza. Anakatirwa indi myaka 18 kubera gucura umugambi wo kwiba mu mwaka wa 2010.
  • Muri uyu mwaka wa 2018, nyuma yaho ubujurire bwe bwanzwe, Faïd yakatiwe igifungo cy’imyaka 25.

Rédoine Faïd  yavutse mu mwaka wa 1972, akurira mu mujyi wa Creil, mu majyaruguru y’Ubufaransa. Mu myaka ya 1990, yari akuriye itsinda ry’amabandi yibishaga intwaro akambura abantu ibyabo.

Yavuze ko filime zakiniwe i Hollywood muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, zirimo nka Scarface ikinamo umukinnyi w’imena Al Pacino, yazifashe nk’urugero mu mibereho ye no mu migambi imwe n’imwe yagiye acura.

Yigeze kwegera Michael Mann – wakoze filime Heat – ubwo hari habaye iserukiramuco rya filime i Paris, aramubwira ati: “Wari umujyanama wanjye mu kazi.”

Uyu mugabo yamamaye cyane kubera  uruhare yagize mu  gitabo yasohoye mu mwaka wa 2009 kivuga ku bugimbi bwe mu mihanda y’i Paris n’uburyo yagezeho agahinduka umunyabyaha wabigize umwuga. Ibi byanatumye polisi y’Ubufaransa imuha akabyiniriro ka “L’Écrivain” – ni ukuvuga “Umwanditsi.”

Rédoine Faïd aherutse gutoroka gereza akoresheje indege iyo mubona mu ifoto

BBC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger