France: Hagaragajwe aho umushinga wo kweguza Emmanuel Macron ugeze
Komisiyo ishinzwe amategeko mu nteko ishinga amategeko y’u Bufaransa, yateye utwatsi umushinga wo kweguza Perezida Emmanuel Macron w’iki gihugu.
Igitekerezo cyo kweguza Perezida Macron mu mpera za Kanama uyu mwaka cyari cyatanzwe n’ishyaka La France Insoumise (LFI), nyuma y’igihe gito ryegukanye imyanya myinshi mu nteko ishinga amategeko y’iki gihugu.
Iri shyaka ryashatse kweguza Macron, rimuhora kwanga gushyiraho Lucie Caskets nka Minisitiri w’Intebe mushya wari watanzwe n’ihuriro Nouveau Front Populaire ribarizwamo amashyaka arimo LFI.
Komisiyo y’amategeko mu nteko y’u Bufaransa mu matora yakoze kuri uyu wa Gatatu, yateye utwatsi buriya busabe.
Abadepite 54 ni bo batoye umwanzuro w’uko Macron ateguzwa, mu gihe 14 bonyine ari bo bagaragaje ko bifuza ko Perezida w’u Bufaransa yeguzwa.