AmakuruAmakuru ashushye

France: Emmanuel Macron yatsinze mugenzi we Marine Le Pen bari bahanganye mu matora

Emmanuel Macron wari usanzwe ari perezida wa France yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu muri manda y’imyaka itanu iri imbere. Yatowe ku majwi 58.2% mu gihe Marine Le Pen bari bahanganye yabonye 41.8%.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Bufaransa yabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 24 Mata 2022. Abafaransa barenga miliyoni 48 ni bo byari biteganyijwe ko bari butore Umukuru w’Igihugu hagati ya Emmanuel Macron ubarizwa mu Ishyaka La République En Marche na Marine Le Pen wo mu rya Le Rassemblement National.

Emmanuel Macron na Marine Le Pen bageze mu cyiciro cya nyuma cy’abahataniye kuyobora u Bufaransa nyuma yo gutsinda mu matora yabaye ku wa 10 Mata 2022. Bari imbere mu bakandida 12 bacyitabiriye, Macron yagize amajwi 27.85% mu gihe Le Pen yabonye 23.15%.

Emmanuel Macron umaze imyaka itanu ayobora u Bufaransa, ni we wahabwaga amahirwe yo gukomeza kuyobora abasaga miliyoni 67 bo muri iki gihugu no muri manda ya kabiri.

Si ubwa mbere, Emmanuel Macron yari ahuriye na Marine Le Pen mu cyiciro cya nyuma kuko no mu 2017 ni bo bari bahanganye.

Ubwo aba bakandida bombi baheruka guhurira mu matora mu 2017, Macron yatsinze ku majwi 66%.

Emmanuel Macron w’imyaka 44 yakuyeho agahigo kamazeho imyaka 20, aho nta mukuru w’igihugu wari wagatorewe manda ebyiri zikurikirana. Perezida uheruka kubikora ni Jacques Chirac, icyo gihe hari mu 2002.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger