France: Cathédrale Notre-Dame de Paris ifite amateka ku Isi yahiye
Kiliziya ya Notre-Dame de Paris iherereye mu mutima w’umurwa mukuru wa France yafashwe n’inkongi ikaze yamaze kwangiza igisenge cyose ndetse n’ibindi bice bitandukanye byayo.
Niyo nyubako isurwa cyane kurenza izindi mu Burayi bwose, icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana ariko birakekwako byatewe n’uko hasanwaga igisenge cyayo.
Ahagana 6:50 z’umugoroba nibwo inkongi yafashe Kiliziya Notre-Dame de Paris. Imyotsi yuzuye kirere cyose cyo mu gice cya Paris hagati.
Iyi Kiliziya yatangiye kubakwa mu mwaka wa 1163, imirimo yo kuyubaka yarangiye mu mwaka wa 1345. Ni inyubako ibitse amateka menshi y’imyaka hafi igihumbi y’umujyi wa Paris.
Itsinda rishinzwe kuzimya umuriro ryahise ritabara. Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu y’uyu muriro, gusa harakekwa ko waba ufitanye isano n’imirimo yo gusana igice cyo hejuru cy’iyi cathédrale imaze iminsi.
Iyi Cathédrale ifashwe n’inkongi mu gihe Kiliziya Gatolika ku isi yose yatangiye icyumweru gitagatifu kibanziriza umunsi mukuru wa Pasika.
Abantu batandukanye bakomeye ku isi barimo perezida wa Amerika Donald Trump batanze ibitekerezo by’uko iyi nyubako bayizimya ariko biba iby’ubusa, Trump yavuze ko bakwifashisha indege.
Barack Obama, Minisitiri w’intebe w’ubwongereza Theresa May, shanseriye w’ubudage Angel Merkel, batangaje ko babajwe no kuba iyi Kiriziya yafatwaga nk’ikirango cy’ubufaransa cyangwa se umuco w’abanyaburayi ihiye kandi yari ibitse amateka menshi.
Imibare igaragaza ko nibura iyi nyubako isurwa na ba mukerarugendo miliyoni 13 buri mwaka.
Photo: AFP