AmakuruImyidagaduro

France: Abaraperi 2 bagiye guhurira mu kibuga cy’itera makofe kubera beef

Abaraperi babiri bakomeye mu Bufaransa Booba na Kaaris biyemeje guhurira mu kibuga cy’itera makofe kugira bahangane kubera kutumvikana(Beef) gukomeje kugaragara hagati yabo buri wese yumva ko ariwe urenze kurusha mugenzi we.

Hagati y’aba baraperi bombi buri umwe yumva ko ariwe ufite Hip-Hop irenze kurusha mugenzi we n’undi akumva ko ariwe uzi kuririmba ndetse anakunzwe cyane n’abafana kubera umuziki we uba ukoretse neza.

Ibi byatumye havuka urwango rukomeye hagati yabo, bituma badacana uwaka kuburyo ntawe ushobora gufasha undi mu kibazo cyangwa ngo yishimire iterambere mugenzi we agezeho.

Booba na Kaaris bagaragaje guhangana hagati yabo kuva mu mwaka wa 2017.

Biyemeje guhurira mu kibuga cy’itera makofe kugira bahangane mu buryo bw’imbaraga, haveho urujijo rwo kwivovota mu magambo gusa.

Iyi ndwano bateganya kwesuranamo, uburyo bwose bw’imirwano buremewe kuko nta musifuzi uzaba ahari kandi nta mategeko agenga umukino w’itera makofe azakurikizwa, ahubwo bo, bazahanganisha uburyo bwose bw’imirwanire buri wese asanzwe azi kugeza habonetse umugabo hagati yabo.

Nk’uko bakunze kubikora batonganira ku mbuga nkoranyambaga buri wese yita mugenzi we igicucu, imbwa,umunyantegenke n’ibindi byinshi, n’ubu bakomeje gukoresha izi mbuga bagaragaza uduhigo bafite ku munsi w’imirwano hagati yabo.

Kaaris umusore w’imyaka 38 y’amavuko, yabwiye mu genzi we ko igihe yumva imbaraga zirikumurya yazamwegera akamwereka icyo gukora. Yagize Ati:”Niwumva unkeneye uzaze nkwereke kuko aho mba urahazi”.

Booba nawe yavuze ko atazigera asinzira umunsi bazakubitaniraho utaragera

Yagize Ati:” Ntegereje uwo munsi n’isaha ntamusifuzi nta n’itegeko rizaba riri muri Octogon(Aho bazarwanira) Nzakurya amagufa, nzakunywa amaraso”.

Booba usanzwe yitwa  Elie Yaffa  na Kaaris baherukaga kurwana taliki 1Kanama 2018,bahuriye ku kibuga cy’indege icyo gihe banatawe muri yombi n’inzego z’umutekano kugira baryozwe umutekano muke bateje ku kibuga.

Umuraperi Booba
Umuraperi Kaaris
Twitter
WhatsApp
FbMessenger