Imikino

Football: Umuyobozi w’ikipe yajyanye imbunda mu kibuga kubera kutanyurwa n’imisifurire

Umuyobozi w’ikipe ya POAK yo mu gihugu cy’Ubugereki ,  Ivan Savvidis  yarakaye umujinya w’umuranduranzuzi ajyana imbunda  mu kibuga umukino utararangira kubera kutanyurwa n’imisifurire.

Ivan Savvidis yeguye imbunda yo mubwoko bwa pistol  maze yirukira mu kibuga umukino ugikomeje , intego ye yari iyo kurasa umusifuzi nyuma yo kutishimira imisifurire yagaragaje mu mukino wahuzaga POAK ayobora  na AEK zose zikina mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’Ubugereki.

Uyu muyobozi w’iyikipe yafashe iki cyemeza kitamenyerewe mu mupira w’amaguru  ku munota wa 90 w’umukino  ubwo Fernando Varela yatsindiraga igitego POAK y’uyu muyobozi  arinacyo cyonyine cyari kibonetse kumpande zombi maze bikarangira umusifuzi acyanze  maze akemeza ko habayeho kurarira ku mukinnyi warugitsinze.

Iki cyemezo cy’umusifuzi nticyishimiwe nagato n’abafana b’iyi kipe ndetse n’ubuyobozi bwayo kugeza ubwo bateje imvururu kugeza naho bafata imbunda bitewe no kuba banze igitego cyari kigiye kubahesha amanota atatu.

Uyu mukino wahuzaga aya makipe yombi  mu mukino wa Shampiyona y’iki gihugu, bikimara kuba umukino warangiye ari  0-0 kuko nyuma yo kwanga igitego hashize umwanya muto hagahita habaho imvururu zatejwe na nyirikipe nkuko ibinyamakuru nka The Sun, The Guardian na BBC  babitangaza.

Hahise haba imvururu

Ivan Savvidis, umunyapolitike akaba n’umucuruzi  muri iki gihugu yamanutse yiruka abantu batazi ko afite imbunda asanga umusifuzi wo kuruhande atangira kumubwira amagambo mabi ariko bikimara kumenyekana ko afite imbunda bahise batangira kumufata bamukura mu kibuga.

Umutoza mukuru w’ikipe ya AEK Manolo Jimenez yavuze ko ibyo yaboneye ku kibuga ari agahomamunwa nyuma yo kubona imbere ye umuntu ufite imbunda ahagaze imbere y’umusifuzi  amutonganya ndetse anamubwira amagambo amuteguza ko agiye gusezera ubusifuzi ku Isi.

Uyu mutoza akomeza avuga ko uyu muyobozi w’ikipe yagiraga ati :” ubu ibyawe birarangiye nk’umusifuzi.”

Nyuma y’imvururu umukino wasubikiwe aho warugeze ndetse hanemezwa ko uyu mukino utazasubirwamo. Hagati aho ikibazo cy’uwajyanye imbunda mu kibuga n’ikipe ye gikomeje gukorwaho iperereza kugira hamenyekane impamvu nyamukuru yazamuye umwuka mubi n’icyari kigambiriwe.

Nubwo yari afite umujinya mwinshi bari kugeragezakumukura mu kibuga

Twitter
WhatsApp
FbMessenger