Floyd Mayweather na Elon Musk bategerejwe i Kigali
Floyd Mayweather wamamaye mu.mikono y’iteramakofe n’umuherwe Elon Musk uri mu ba mbere ku Isi, bitezwe mu Rwanda bazasura muri Nzeri ndetse no mu Ukwakira.
Ni amakuru yatangajwe n’umunyamakuru Andrew Mwenda, mu kiganiro na Sanny Ntayombya.
Andrew Mwenda usanzwe yegereye ubutegetsi bwa Uganda ndetse n’ubw’u Rwanda yavuze ko “Floyd Mayweather azaza hano mu kwezi gutaha, Elon Musk azaza i Kigali mu Ukwakira 2024”.
Kuri Mayweather Andrew Mwenda yavuze ko kuba azaza mu Rwanda ari amakuru we ubwe yiherewe n’ushinzwe gukurikirana inyungu z’uyu muteramakofe w’umunyamerika.
Ati: “Ubwanjye navuganye na manager wa Mayweather, yashakaga ko Mayweather aza gushimira Perezida Kagame nyuma y’irahira rye. Aza muri Nzeri”.
Mwenda yunzemo ko Mayweather n’umunya-Philippines Manny Pacquiao bafite gahunda yo kurwanira mu Rwanda, nyuma y’umurwano wiswe uw’ikinyejana bahuriyemo i Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2015.
Usibye Mayweather na Elon Musk, Andrew Mwenda yanashimangiye ko mu minsi iri imbere u Rwanda ruzakira isiganwa ry’amamodoka rya Formula 1.
Yavuze ko ibi byose kugira ngo bigerweho ari ukubera imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame.