AmakuruImyidagaduro

Floyd Mayweather akomeje guterana amagambo n’umuraperi 50 Cent

Nyuma yaho umuraperi wagacishijeho 50 Cent yibasiye umukinnyi w’iteramakofe Floyd Mayweather kubera isaha ya  miliyoni 18 z’ amadorali y’Amerika(18$M) yari amaze kugura, amwita igicucu n’ibindi, ibi byatumye Mayweather nawe amusubiza amwibasira bikomeye.

Floyd Mayweather  abinyujije ku rubuga  rwa Instagram yikomye 50Cent, avuga ko asigaye agirira ishyari umuntu uwariwe wese amwibutsa n’uburyo yigeze gutandukana n’umugore we babyaranye Marquees bikarangira yanze gusubirana nawe burundu.

Aha Mayweather yibasiye uyu muraperi avuga k’ubugwari bwe  uko yazamutse mu ruhando rwa muzika n’uko yazimye mu muziki ahubwo akaba asigaye agirira ishari ibyo abandi bamaze kugeraho, aha yagize ati “Ntandirimbo nimwe igezweho ufite, ntanubushobozi ufite bwo gucuruza umuziki wawe niyo mpamvu Interscope yakujugunye. Wamaze kuba umunyeshyari ku muraperi wese, umukinnyi yewe n’abandi bazwi mu myidagaduro binjiza neza agafaranga ntubishimira”

Mayweather kandi yanagarutse kurwangano rwakunze kugaragara hagati ya 50Cent na Ja Rule,amushinja ko yibye uburyo bwose Ja Rule yaririmbagamo akabwiyitirira, mu gihe yari asanzwe akoresha imiririmbire y’ibirara( Gangster styles) sibyo gusa kuko yanamwandagaje ko yahoze abayeho nk’umukene muri Leta ya New Jersey yahoze atuyemo none ubu akaba yiyemera kubera amaze gutora agahenge.

Uku guterana amagambo hagati y’aba bagabo bombi kwaturutse ku isaha ihenze cyane Mayweather  aherutse kugura ku kayabo ka miliyoni 18$, 50Cent akamwandagaza amwita ikigoryi gisesagura cya mbere ku Isi.

Isaha Floyd Mayweather yaguze Miliyoni 18 z’amadorali y’Amarika

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger