Amakuru ashushye

Fireman yatangaje abaraperi bo mu Rwanda yemera

Fireman wari umaze iminsi yitwa izina rya “Kibiriti”  ubu akaba asigaye yirwa Rwandais kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Mutarama yatangaje abaraperi  yemera cyane kurusha abandi hano mu Rwanda icyakora ngo nawe asanga akaze cyane.

Ubwo yarari kuri Radio na Tv10, Fireman yatangaje abaraperi bane bayobowe na Bulldog, P Fla, Green P ndetse na Fireman yishyizemo avuga ko aba aribo bayoboye abandi hano mu Rwanda.

Fireman kandi yagarutse ku ijambo Jay C yaririmbye mu ndirimbo ye aho ymvikanye aririmba ngo abafana tubatera inda, aha uyu muraperi uri kugenda agaragaza urwego rudasanzwe mu njyana ya Hip Hop yashakaga kugaragaza ko abafana abahanzi baterwa inda, ibi akaba yarabiririmbye nyuma yuko mu minsi ishize hakunze kumvikana abakobwa batari bake bashinjaga abahanzi kubatera Inda.

Firman we rero yatangaje ko ibi ari ibintu bisanzwe kandi ko abana ari umugisha, yagize ati:”Sinamenya impamvu Jay C yaririmbye iri jambo kuko sinagize uruhare mu kuyandika keretse tumubajije ariko ni ibintu bisanzwe kuko umwana ni umugisha .”

Uyu muhanzi ukunze guhanga indirimbo zuzuyemo ubutumwa we asanga ibiyobyabwenge ari ikintu kibi dore ko we yemera ko yigeze gusoma agatabi n’inzoga ariko ngo ubu akaba atakibikunda. Ntiyari kugenda atavuze icyo avuze ku muraperi uri guca ibintu muri iyi minsi , uyu ni Mukadaff, Fireman ati: ” Mukadaff ni umuraperi mwiza cyane, arakubita , afite ibigambo birenze  ni umugome kandi tunafitanye ibikorwa.”

Fireman yemerako Mukadaff ari umuraperi urenze

Fireman kandi yaboneyeho umwanya wo gutangaza ko ubu umwana we yitaga ko ari umusirikare [Soldier] ko magingo aya amaze kuzuza imyaka itanu.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger