Filimi yamamaye cyane “Romeo and Juliet” igiye gukinirwa mu Rwanda mu buryo bw’ikinamico
Filime ‘Romeo&Juliet’ yamamaye ikanakundwa mu buryo bukomeye igiye gukinirwa mu Rwanda mu ikinamico yateguwe n’itsinda Mamaland Performing Arts riyobowe na Mukama Wanjye.‘ Romeo&Juliet’ yasohotse bwa mbere ari ikinamico mu mwaka w’1595 nyuma nyuma mu mwaka w’1986 nibwo umwongereza William Shakespeare yaje kuyandikamo filime nyuma iza no kujya igenda ikinwamo filime n’amakinamico menshi atandukanye.
Mukama Wanjye Umuyobozi, umukinyi n’umwanditsi wa cinema n’ikinamico washinze akaba n’umuyobozi Mukuru wa “Mamaland Performing Arts” yatangarije ikinyamakuru Inyarwanda ko imyaka 24 ishize asomye inkuru ya Romeo&Juliet yifuza kuyereka abanyarwanda mu ikinamico.
Yagize ati “…Ngisoma iyi nkuru ya Romeo na Juliet hashize imyaka 24 nagize inyota yo kuzayereka abanyarwanda kuko ntawe utazi ijambo ‘Romeo & Juliet’ nk’umwami n’umwamikazi w’urukundo ariko ni bake bazi inkuru irambuye, ni ikinamico yandikanywe ubuhanga buhanitse kandi iryoshye yagiye ituma abantu bitandukanye bayifatiraho urugero baba abanditsi, abakunzi…”
Iyi ni filime yamamaye cyane ikinamo ibakinnyi b’imena nka Romeo, Juliet, Paris. Tybalt, Benvolio n’abandi.
Iyi kinamico ikaba iteganijwe gukinirwa muri Kigali Serena Hotel ku italiki ya 01 Ugushyingo 2019 kuri Serena Hotel ikazakinwa guhera saa moya z’ijoro nkuko byatangajwe na Mukama Wajye uhagarariye itsinda Mama Land Performing Arts rigizwe n’abakinnyi bazakina muri iyi kinamico.
Muri iyi filime Romeo akinwa na Jabes Azabe, Juliet akinwa na Rita Bahire Umutoni, Capulet akinwa na Israel Dusabimana, Lady Capulet akinwa na Andersonne Uwineza, Montague akinwa na Willy Ndahiro.
Lady Capulet akinwa na Ella Deneuve, Friar Lawrence akinwa na David Murenzi, Nurse akinwa na Kelly Teta Muganwa, Mercutio akinwa na Regis Nsengiyumva, Benvolio akinwa na Alain Gilbert Umuhire, Prince of Verona akinwa na Mukama Wanjye…
Rome & Juliet ni inkuru y’urukundo rwa Romeo na Juliet bakomoka mu miryango ibiri izirana urunuka ariyo umuryango wa Montague, Romeo akomokamo n’uwa Capulet, Juliet akomokamo.
Abakinnye mu ikinamico Romeo & juliet