Filime y’uruhererekane “SEBURIKOKO” igiye guhatanira ibihembo bikomeye hanze y’u Rwanda
Filime nyarwanda ikunzwe n’abataribake hano mu Rwanda “Seburikoko” igiye guhatana mu bihembo bikomeye bya Zanzibar International Film Festival (ZIFF) bigiye gutangwa ku nshuro ya 21 muri Tanzania ku kirwa cya Zanzibar.
Muri iri serukiramuco U Rwanda rufitemo filime 7 ziri kurutonde hazamo , “Imfura” ya Karemangingo Ishimwe Samuel, “Seburikoko” ya Misago Wilson , “The Island” ya Yuhi Amul, “Icyasha” ya Clementine Dusabejambo, “Carver” ya Alexander Sibomana, “Imfura” ya Samuel Karemangingo, “Sukut” ya Moise Ganza.
Misago Wilson wahimbye iyi filime ya “Seburikoko” ica kuri Televiziyo y’igihugu, yavuze ko ari ishema rikomeye kuri we kuba filime ye ari iya mbere yatowe mu Rwanda mu zihataniye ibihembo mu cyiciro cy’izica kuri Televiziyo.
Mu karere U Rwanda ruherereyemo ni rwo ruhagarariwe na filime nkeya ugereranyije n’ibindi bihungu nka Tanzania ifitemo 31, Kenya ifitemo 54, mu gihe Uganda ifitemo 55. Filime cyangwa abahize abandi bazamenyekana taliki ya 15 Nyakanga 2018 kaba ari nabwo ri iserukiramuco rizasozwa.
Muri izi filime zigiye guhatana muri ibi bihembo ni filime zituruka mu bihugu 140 byo ku Isi, Amerika n’u Buhinde ni byo bihugu biza imbere y’ibifite filime byinshi zibihagarariye muguhatanira ibihembo muri iri serukiramuco “Zanzibar International Film Festival”.