Filime “The Mercy of the Jungle” y’umunyarwanda yahawe igihembo mu iserukiramuco rikomeye i Chicago
Filime yiswe ‘The Mercy of the Jungle’ y’Umunyarwanda Joël Karekezi igaragaramo umuhanzikazi Nirere Shanel yahawe igihembo mu iserukiramuco rya sinema mpuzamahanga “Chicago International Film Festival” byatangiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Joël Karekezi nyiri iyi filime ‘The Mercy of the Jungle’ yahawe igihembo cyiswe Silver Hugo aho yari mu cyiciro cya New Directors Competition muri iri serukiramuco ryitwa Chicago International Film Festival ryatangiye kuya 10 Ukwakira 2018 risozwa kuya 21 Ukwakira 2018, iyi yari inshuro ya 54 ibi bihembobyari bitanzwe.
Iyi filime iba ivuga inkuru y’abasirikare babiri babanyarwanda batakara bagatandukana n’abagenzi babo muntangiro y’intambara ya kabiri ya Congo ,aba basirikare bisanga mu ishyamba ry’inzitane aho bahangana n’ubuzima butoroshye bwo muri iryo shyamba.
Joël Karekezi kuri ubu uri kubarizwa mu gihugu cya Zanzibar yavuze ko yishimiye cyane kuba iyi filime yaregukanye iki gihembo akavuga ko ari ibintu bimwongerera amahirwe yo gutsinda no muyandi maserukiramuco arimo ahaba ku mugabane wa Amerika ndetse no kumugabane w’Iburayi.
Iyi filime imara iminota 91’ ikinwamo na Marc Zinga ukina yitwa Sergeant Xavier, Stéphane Bak ukina yitwa Private Faustin, Ibrahim Ahmed Pino , Nirere Shanel (Miss Shannel ), Abby Mukiibi Nkaaga ukina ari Major ,Kantarama Gahigiri, n’abandi.
Iyi filime yagizwemo uruhare rukomeye na Aurelien Bodinaux, Joël Karekezi na Casey Schroen, yasohotse ku wa 08 Nzeri 2018.