AmakuruImikino

FIFVE yatangaje abakapiteni 8 barimo Jimmy Gatete bazayobora amakipe azakina igikombe cy’Isi kizabera mu Rwanda 2024

Ishyirahamwe ry’abahoze bakina ruhago ku Isi, FIFVE (Féderation Internationale de Football Vétéran) ryatangaje abakapiteni 8 barimo na Jimmy Gatete bazaba bayoboye amakipe azitabira igikombe cy’Isi kizabera mu Rwanda 2024.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Werurwe 2023 muri Kaminuza ya Kepler ishami rya Kigali aho abanyabigwi 9 bari bitabiriye uyu muhango wo gutangaza abakapiteni.

Nyuma yo gutangaza abakinnyi, aba bakapiteni ni bo bazitoranyiriza abakinnyi bazaba bagize amakipe ya bo, bitewe n’imigabane babarizwamo.

Muri Gicurasi 2024, abakinnyi bakanyujijeho muri ruhago baturutse ku migabane itandukanye bazaba bari mu Rwanda ahazabera Igikombe cy’Isi [Veteran Clubs World Championship-VCWC]. Ni igikombe kizakinwa n’amakipe 8.

Muri rusange iki gikombe kizitabirwa n’amakipe 8, u Burayi buzaba bufitemo amakipe 2, Amerika izaba ifite 2 (Amerika y’Epfo na Ruguru), Afurika izaba ifite amakipe 3 ni mu gihe Asia na Oceania zizaba zifite ikipe imwe.

Abakapiteni 8 batoranyijwe

Rutahizamu wakunzwe n’abanyarwanda benshi, wafashije Amavubi kwerekeza mu gikombe cy’Afurika cya 2004 kimwe rukumbi rwitabiriye Jimmy Gatete wakiniye amakipe arimo APR FC na Rayon Sports mu Rwanda ndetse na St George muri Ethiopia, ni umwe mu bakapiteni bazaba bayoboye ikipe mu gikombe cy’Isi.

Gaizka Mendieta Zabala, umunya Espagne w’imyaka 48 wakiniye amakipe nka Barcelona, Lazio, Valencia na Middlesbrough na we azaba ayoboye ikipe imwe y’i Burayi.

Patrick M’Boma wahoze ari rutahizamu wa Cameroun wayikiniye imikino 57 akayitsindira ibitego 33, akinira amakipe arimo PSG, Cagliari, Parma n’andi na we yari muri uyu muhango ndetse azaba ari umwe mu bakapiteni b’ikipe imwe ya Afurika.

Umunya-Canada, Charmaine Elizabeth Hooper w’imyaka 55 wakiniye amakipe atandukanye nka FK Donn, Lazio, Chicago Carbas, Atlanta Beat n’andi menshi yari ahari.

Undi uzaba ari kapiteni w’imwe mu ikipe yo muri Amerika ni Maicon Douglas Sisenando, wahoze ari myugariro wa Brazil wakiniye amakipe nka Monaco, Inter Milan, Manchester City…

Tsuneyasu Miyamoto, wakiniye amakipe nka Gamba Osaka, Reb Bull Salzburg ndetse n’ikipe y’igihugu ya Japan. Afite imyaka 47 ubu ni umutoza. Azaba ari kapiteni w’ikipe yo muri Asia.

Undi ni umugabo w’umunya-Misiri, Wael Kamel Gomaa El Hawty w’imyaka 47. Azaba ayoboye ikipe imwe ya Afurika. Yakiniye amakipe nka Ghazl El Mahalla na Al Ahly z’iwabo mu Misiri. Yakiniye ikipe y’igihugu ya Misiri kuva 2001 kugeza 2013.

Robert Emmanuel Pires wamamaye muri Arsenal, Aston Villa, Villareal, Marseille akaba yaratakiraga n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa kuva 1996-2004 mu mikino 79 yatsinzemo ibitego 14. Azaba ari kapiteni w’ikipe imwe y’i Burayi muri abiri azakina.

Uyu muhango wari witabiriwe n’abanyabigwi 9 bagize umwanya wo kuganira n’abanyeshuri biga muri iyi Kaminuza bababaza ibyo bashaka.

Aba bakinnyi bahoze bakina bari bahari ni; Anthony Baffoe (Ghana), Maicon Douglas (Brazil), Patrick Mboma (Cameroun), Geremi Njitap (Cameroun), Khalilou Fadiga (Senegal), Gaizka Mendieta (Spain), Robert Pires (France), Jay Jay Okocha (Nigeria) na Charmaine Elizabeth Hooper (Canada)

Anthony Baffoe ukomoka muri Ghana (ubanza ibumoso) na Maicon ukomoka muri Brazil (iburyo) yari yitabiriye umuhango wo kwerekana abakapiteni

Uyu muhamgo wari witabiriwe na banyeshuri biga muri Kepler Campus

Twitter
WhatsApp
FbMessenger