Fifpro yasabye ko abakinnyi bajya baruhuka incuro enye muri CAN
Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abakinnyi b’umupira w’amaguru babigize umwuga Fifpro, ryasabye ko abakinnyi bajya baruhuka incuro enye mu gikombe cya Afurika kubera ubushyuhe bukabije buri mu gihugu cya Misiri.
Mu ijoro ryakeye ni bwo i Cairo mu Misiri hatangiriye irushanwa ry’igikombe cya Afurika cy’ibihugu. Mu mukino ufungura iri rushanwa, Misiri ibifashijwemo na Mahmoud Ahmed Ibrahim Hassan uzwi nka Trezeguet, yatsinze Zimbabwe igitego 1-0.
Muri uyu mukino cyo kimwe n’indi yose y’igikombe cya Afurika, abakinnyi bfashe akaruhuko incuro ebyiri mu rwego rwo kugabanya ubushyuhe bafata ku mazi. Fifpro yasabye ko aka karuhuko kakubwa kabiri mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abakinnyi.
Umwe mu banyamuryango ba Fifpro yagize ati” Ubuzima n’ubusugire bw’abakinnyi bigomba gushyirwa imbere. Umukino wose ubera mu bushyuhe burengeje 34C z’ubushyuye bisobanuye ko haba hari ibyago bikomeye by’imvune zikomoka ku bushyuhe.”
Fifpro yasabye kandi CAF ko yakwigiza inyuma imikino iteganyijwe mu masaha ya kare mu rwego rwo kwirinda ingaruka mbi zikomoka ku bushyuhe.