Fifi Rox ngo kutitabira salax awards bifitanye isano no gutakaza ubusugi bwe
Uyu muhanzikazi wamenyekanye ubwo yunganiraga ijwi ry’umuraperi P Fla ku rubyiniro yavuze ko mu gihe abandi bazaba bari muri Salax Awards we azaba ari gutakaza ubusugi bwe.
Uyu muhanzi Fifi Rox yakunze kubazwa n’abantu banyuranye impamvu yaba yaratumye atitabira irushanwa rya Salax Awards agaceceka gusa byaje kurangira akari ku mutima gasesekaye ku munwa maze uyu muhanzikazi ahishura amabanga ye.
Aha Fifi Rox yagize ati:”benshi mwakunze kumbaza impamvu ntitabiriye irushanwa rya Salax Awards ariko reka mbabwire, impamvu ni uko kur’uwo munsi ari nabwo nzaba ndi gutakaza ubusugi bwange, ntabwo rero nabibangikanya ahubwo iri rushanwa nzaba ndijyamo umwaka utaha”.
Yakomeje agira Ati: “impamvu nashatse gutangaza ibi nuko abantu bambazaga impamvu ntari muri salax awards kandi naritwaye neza nk’umuhanzikazi mushya wigaragaje mu mwaka ushize wa 2018″.
Uyu muhanzikazi ntiyasobanuye neza uburyo azaba ari muri icyo gikorwa gusa amakuru aturuka hirya no hino avuga ko uyu mukobwa ashobora kuzaba yarushinze gusa ariko bikaba bikiri ibanga.
Irushanwa rya salax awards ni irushanwa bamwe mu bahanzi nyarwanda bakunze kuvuga ko nta gafaranga gatubutse kabamo aho bagiye bavuga ko guhabwa igihembo gusa nta mafaranga ariherekeje nta nyungu babibonamo aha ari naho byavugwaga ko benshi bakunze gutera umugongo gusa kuri iyi ncuro rikaba ryamaze kuzura umutwe nyuma y’igihe kinini ritaba.
Uyu muhanzikazi Fifi Rox yamenyekanye igihe yafashaga umuraperi P Fla bazenguruka mu bice bitandukanye by’igihugu amufasha kuririmba ku rubyiniro.Kugeza ubu uyu muhanzikazi amaze gushyira hanze indirimbo zirimo come back, isezerano n’izindi,….