AmakuruImikino

FIFA yatangaje abasifuzi b’abanyarwanda bemerewe gusifura imikino mpuzamahanga 2018

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA yasohoye urutonde rw’abasifuzi b’abanyarwanda bemerewe gusifura imikino mpuzamahanga mu mwaka utaha wa 2018.

Uru rutonde rwa 2018 rugizwe n’abasifuzi 20 bakuru (bo hagati mu kibuga) n’abasifuzi bungirije (abo ku ruhande) bemewe na FIFA mu mwaka utaha.

Isura nshya kuri uru rutonde ni iy’umusifuzi wo ku ruhande Mutuyimana Dieudonne wasimbuye Niyiyegeka Jean Bosco.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashimiye aba basifuzi batoranyijwe ribashishikariza gukomeza kuzamura urwego rwabo mu gihe bazaba basifura imikino y’imbere mu gihugu n’imikino yo ku rwego mpuzamahanga.

URUTONDE RW’ABASIFUZI B’ABANYARWANDA BEMEWE NA FIFA MURI 2018


ABAGABO, ABASIFUZI BO HAGATI MU KIBUGA: 
Hakizimana Louis, Twagirumukiza Abdoul Karim, Ishimwe Jean Claude, Ruzindana Nsoro na Uwikunda Samuel.

 

ABO KU RUHANDE (ABUNGIRIJE): Ndagijimana Theogene, Hakizimana Ambroise, Bwiliza Raymond Nonati, Niyonkuru Zephanie, Simba Honore, Karangwa Justin na Mutuyimana Dieudonne.

ABAGORE, ABASIFUZI BAKURU (BO HAGATI MU KIBUGA): Mukansanga Salma Rhadia, Umutoni Aline na Tuyishime Angelique.

ABO KU RUHANDE (ABUNGIRIJE): Nyinawabari Speciose, Murangwa Usenga Sandrine, Umutesi Alice, Ingabire Francine na Mukayirangwa Regine.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger