FIFA yahinduye umuvuno ku mubare w’ibihugu bigomba kwitabira igikombe cy’isi cya 2022
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA, yemeje ko igikombe cy’isi cy’ibihugu giteganyijwe kubera muri Qatar mu mwaka wa 2022 kizitabirwa n’ibihugu 32 aho kuba 48 nk’uko byari byitezwe.
Mu busanzwe bimenyerewe ko igikombe cy’isi kitabirwa n’ibihugu 32, gusa mu minsi yashize Perezida wa FIFA Gianni Infantino yari yifuje ko icyo muri 2022 cyakwitabirwa n’ibihugu 48. FIFA yahisemo kugumishaho umubare w’ibihugu wari usanzwe nyuma yo gusanga ibyo kwitabirwa n’ibihugu 48 bitapfa gukunda.
Ni mu itangazo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ryaraye rishyize ahagaragara.
FIFA yavuze ko Qatar igeze kure yitegura irushanwa ryo muri 2022, bityo ko igihe gisigaye cyo gukora isesengura ryimbitse ku cyasabwa mu bijyanye n’ibikenewe ari gito cyane.
Hari hifujwe ko ibihugu bya Arabiya Saudite, Bahraine na Leta zunze ubumwe z’Abarabu zafatanya na Qatar kwakira kiriya gikombe cy’isi, gusa raporo yashyizwe ahagaragara na FIFA muri Werurwe uyu mwaka yavuze ko ibi bihugu bidashobora gufatanya na Qatar kwakira igikombe cy’isi, cyeretse bisubukuye na yo amasezerano ajyanye n’ubukungu ndetse n’urujya n’uruza rw’abantu.
Cyakora cyo n’ubwo igikombe cy’isi cyo muri 2022 kizitabirwa n’ibihugu 32, icyo muri 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe, Canada na Mexique kizitabirwa n’ibihugu 48.