AmakuruImikino

FIFA World Cup: Misiri idafite Mohamed Sarah itsinzwe na Urguay ku munota wa nyuma-AMAFOTO

Ku munsi wa kabiri w’imikino y’igikombe cy’isi kiri kubera mu Burusiya ikipe ya Misiri yatangiye umukino idafite Mohamed Sarah kubera imvune yagiriye ku mukino wa nyuma wa Champions League yatwawe na Real Madrid urangiye Urguay ya Suarez na Cavan itsinze Misiri ya Mohamed Sarh.

Ni mu mukino wabere kuri sitade ya Ekaterinburg Arena ukaba wasifuwe na Bjorn Kuipers wo mu gihugu cya Netherlands. Muri uyu mukino amakipe yombi yatangiye yigana ubona nta buryo bw’igitego buraboneka vuba ariko ku munota wa 7 w’umukino Edison Cavan usanzwe akinira Paris Saint Germais yaje kubonera uburyo Urguay ariko umuzamu abyitwaramo neza.

Ku munota wa 87, Cavan yateye umupira w’umuterekano ariko ugonga igiti cy’izamu abasore ba Misiri barahagoboka birangira ntacyo bitwaye. Gusa ariko ntabwo byabahiriye kuko ku munota wa 89 Urguay yabonye igitego cyantsinzwe na Jose Gimenez ndetse umukino urangira gutyo.

Misiri cyangwa se Egypt iri mu itsinda rimwe na Russia yabonye amanota atatu ku mukino ufungura irushanwa itsinze Saudi Arabia nayo yo muri iri tsinda A,  ibitego 5-0 .

Mohamed Sarah yabanje ku ntebe y’abasimbura
Umukino watangijwe na Urguay

Suarez yakunze kugora abasore ba Misiri

Muri stade berekanaga sarah

Suarez yarabonye igitego ariko umupira ujya hanze
Abasore ba Misiri ntako batagize
Jose Gimenez yishimira igitego
Umuzamu wa Misiri yagerageje biranga

Urguay ishimira abafana

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger