AmakuruImikino

FIFA irifuza ko umubare w’abasimbura mu mukino wakongerwa

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ririfuza ko umubare w’abakinnyi basimbura mumukino wakwiyongera bakaba batanu aho kuba batatu mugihe corona virus yaba icogoye imikino ikomeje.

Ibi FIFA ibivuze nyuma y’uko isi yugarijwe n’icyorezo cya corona virus, amarushanwa menshi akaba yarasubitswe atararangira andi arahagarikwa, ikaba yifuza hakongerwa umubare w’abasimbura kubera imikino myinshi amakipe azaba asabwa gukina mu gihe gitoya nyuma y’iki cyorezo.

Hashize iminsi amashyirahamwe y’imikino atandukanye ku isi ashakisha icyakorwa ngo shampiyona zasubitswe zizasozwe mugihe corona virus yaba icogoye.

Amarushanwa atandukanye y’umupira w’amaguru yatangiye guhagarara hagati mukwezi gushize kwa Werurwe, andi arasubikwa bitewe n’icyorezo cya covid-19.

Mu mpamvu FIFA itanga zituma yifuza ko umubare w’abasimbura wiyongera ukava kuri batatu ukaba batanu, nuko ibona ko imvune ndetse n’umunaniro ukabije mubakinnyi bishobora kwiyongera bitewe n’imikino myinshi izaba ikinwa kandi mugihe gito.

FIFA iti “Ikintu gihangayikishije kuri ubu ni uko inshuro zirenze izisanzwe imikino ishobora kongera ibyago byo kuvunika bitewe n’uburyo umukinnyi azakina imikino myinshi birenze urugero.”

“Buri kipe izahabwa amahirwe yo gukoresha abasimbura bagera kuri batanu mu gihe cy’umukino, hakaba bashobora no kubaho undi musimbura usigaye mu gihe cy’iminota y’inyongera, aho bibaye ngombwa.”

Bitegerejwe ko Urwego rushyiraho amategeko agenga umupira w’amaguru, IFAB rwemeza iki cyifuzo, hanyuma kigashyikirizwa abategura amarushanwa nk’uko bitangazwa n’ Urwego rushinzwe umupira w’amaguru ku isi.

FIFA yavuze ko abasimbura bazajya binjira mu kibuga mu bihe bitatu gusa mu mukino nk’ibisazwe, kongeraho hagati y’ibice bibiri by’umukino.

Ibi biramutse byemejwe, byakoreshwa mu mikino isigaye y’uyu mwaka w’imikino uri kurangira mu mwaka utaha ndetse no mu mikino mpuzamahanga yose iteganijwe kugeza tariki ya 31 Ukuboza umwaka utaha.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger