FIFA igiye kohereza abagenzuzi b’ibikorwaremezo mu Rwanda
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA igiye kohereza itsinda ry’ abagenzuzi bayo mu Rwanda mu rwego rwo kureba ko u Rwanda rwaba rwujuje ibisabwa byatuma rwakira igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 giteganyijwe gutangira mu mwaka utaha wa 2019.
Aba bayobozi ba FIFA bari kumwe n’ab’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwandaa FERWAFA n’abakozi ba Minisiteri ya Siporo bazagenzura amastade, ibibuga by’imyitozo, amahoteri n’ibitaro mu turere twa Bugesera, Huye, Muhanga, Musanze, Rubavu ndetse no mu mujyi wa Kigali.
Byemejwe ko Olivier Vogt na Christian Schmelzer ushinzwe amarushanwa n’ibikorwa muri FIFA ko ari bo bagomba kuza mu Rwanda kugenzura ibikorwa remezo. Uru ruzinduko kandi ruzagenzura amastade yose yaba asanzwe ariho cyo kimwe n’ateganywa kubakwa.
Aganira n’urubuga rwa FERWAFA, NZAMWITA Vincent uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yavuze ko intego y’ibanze y’iri genzura ari ugufasha FIFA kubona amakuru y’impamo ko u Rwanda rwiteguye kwakira aya marushanwa y’ingimbi, binyuze mu mastade ariho, ama hoteli ndetse n’amavuriro, bityo iri tsinda ryoherejwe rigasubirana raporo muri FIFA mbere y’uko bahitamo ugomba kwakira igikombe cy’isi cyo muri 2019 bidasubirwaho.
Perezida Nzamwita Vince kandi afite ikizere cy’uko u Rwanda ruzatsinda urugamba rwo kwakira amarushanwa nk’aya ari ku rwego rw’isi. Yagize ati”Nyuma yo gutanga ubusabe bwacu bwo kwakira aya marushanwa tugendeye ku cyifuzo cya Leta yacu cy’uko ibisabwa byose bigomba kubonekera ku gihe, mfite icyizere cy’uko tuzahabwa amahirwe yo kwakira aya marushanwa kuko twagaragaje ko dushoboye”.
Biteganyijwe ko ubugenzuzi bugomba gutangira ku wa 22 z’uku Kwezi nta gihindutse, nyuma iri tsinda rizoherezwa rizaha njyanama ya FIFA guhitamo ugomba kwakira igikombe cy’isi cy’abari munsi y’imyaka 17 mu mwaka utaha.