Espagne yatsinze Argentine yegukana igikombe cy’isi cya Basketball
Ikipe y’igihugu ya Espagne yegukanye igikombe cy’isi cy’umukino w’intoki wa Basketball, itsinze Argentine ku mukino wa nyuma ku giteranyo cy’amanota 95 kuri 75.
Iyi Espagne yahabwaga amahirwe yo kwegukana iki gikombe, nyuma y’uko ibigugu nka Leta zunze ubumwe za Amerika n’Ubufaransa byari byasezerewe bitarenze 1/2 cy’irangiza. By’umwihariko iyi kipe ya Espagne yaciye amarenga yo kwegukana iki gikombe nyuma yo gusezerera Australia bigoranye ku manota 95 kuri 88.
Byari amateka kuri Marc Gasol ukinira ikipe ya Toronto Raptors n’ikipe y’igihugu ya Espagne wabaye umukinnyi wa kabiri watwaye igikombe cya NBA akanabona umudali wa zahabu mu mikino y’Isi mu mwaka umwe. Aka gahigo kaherukaga na Lamar Odom wabikoze akinira Los Angeles Lakers no mu ikipe y’igihugu ya Amerika mu 2010 .
Ricky Rubio niwe watsindiye Espagne amanota menshi dore ko yatsinze agera kuri 20 akaba ari na we MVP (Umukinnyi w’irushanwa) , Sergio Llull we yatsinze amanota agera kuri 15 akurikirwa na Marc Gasol watsizne 14.
Bwa mbere Espagne itwara igikombe cy’isi muri iyi mikino hari mu 2006, icyo Pau Gasol Marc akaba mukuru wa Marc Gasol niwe wari uyoboye iyi ekipe, iki kibaye igikombe cy’Isi cya kabiri aba bavandimwe bahesheje ikipe y’igihugu cyabo ari nako bahesha ishema umuryamo.
Ikipe y’Igihugu y’ubufaransa yari iherutse gukora ibitari byitezwe isezerera Amerika muri 1/4 yari ifite iki gikombe , yo yabashije gutsindira umwanya wa gatatu, ihabwa umudali wa bronze itsinze Australia amanota 67-59.