AmakuruImyidagaduro

FESPACO: U Rwanda rwashimiwe nk’igihugu cyitabiriye iri serukiramuco

I Ouagadougou muri Burkina Faso,  ku wa 23 Gashyantare 2019 ni bwo hafunguwe ku mugaragaro iserukiramuco rikomeye muri Afurika rizwi nka FESPACO (Festival Panafricain du Cinéma et de la télévision de Ouagadougou).

Ku munsi waryo wa kabiri ku wa 24 Gashyantare 2019 habayeho ijoro ryo gutarama ku byamamare byaryitabiriye ari naho herekanywe  filime y’umunyarwanda Joel Karekezi,  filime yise “The Mercy of the jungle imwe muri filime eshatu z’abanyarwanda ziri guhatanira ibihembo muri iri serukiramuco.

Muri uyu mugoroba niho u Rwanda rwashimiwe nk’igihugu cyitabiriye iri serukiramuco, ruhabwa igihembo cyakiriwe n’umuyobozi wa RALC, Dr Vuningoma James. Mani Martin nawe ahabwa igihembo cy’umusore wari wambaye neza akaberwa muri uyu mugoroba wo gutaramana n’ibyamamare byitabiriye FESPACO.

Filime z’abanyarwanda zirimo guhatana cyane muri iri serukiramuco harimo “The Mercy of the jungle ya Joel Karekezi , “Icyasha” ya Dusabejambo Clementine, na “Inanga” (Inanga, guardians of tradition) ya Jean Claude Uwiringiyimana.

Uyu mwaka muri iri serukiramuco ubwo ryatangiraga  ku mugaragaro u Rwanda rwamuritse ibijyanye n’ubukerarugendo aho wabonaga abanyamahanga biryitabiriye   bishimira kubona u Rwanda muri iri serukiramuco .

U Rwanda rwaserukiwe n’itorero ry’igihugu Urukerereza, Intore Masamba n’abandi banyuranye. Iri serukiramuco rya FESPACO rihuza abakoze ama filime b’abanyafurika rikabera mu mujyi wa Ouagadougou umujyi mukuru wa Burkina Faso, rikaba ryaratangiye mu 1969.

U Rwanda rwashimiwe kwitabira iri serukiramuco. igihembi cyashyikirijwe Umuyobozi wa RALC, Dr Vuningoma James

Mani Martin nawe yagenewe igihembo cy’umusore wari wambaye neza akaberwa muri uyu mugoroba

Miss Shanel yataramiye abitabiriye uyu mugoroba mu ndirimbo ze zinyuranye.

Abanyamahanga bitabiriye iri serukiramuco bishimiye ibyo u Rwanda rwamuritse
Twitter
WhatsApp
FbMessenger