Amakuru ashushyeImikino

FERWAFA yisubiyeho ku bihano yari yahaye Rayon Sports

Nyuma y’uko Rayon Sports itanze ubujurire ku bihano yari yarafatiwe na FERWAFA birimo no kudakina imikino ya gicuti mu gihe cy’umwaka wose, ibi bihano byagabanyijwe.

Akanama k’Ubujurire k’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda karangije gutangaza ko ikipe ya Rayon Sports yakoze amakosa mu kwikura mu irushanwa ry’igikombe cy’Intwari gusa batangaza ko ibihano bari bafatiwe na FERWAFA bikabije bityo byagabanuka.

Rayon Sports yari yafatiwe ibihano nyuma y’uko yari yikuye mu irushanwa ry’intwari ku mpamvu z’uko yashakaga gukinisha abakinnyi badafite Licence mu gihe amategeko y’irushanwa yabibuzaga.

Mu ibaruwa FERWAFA yandikiye Rayon Sports,  ishingiye ku ngingo ya 12 itegeka amakipe yose kwitabira amarushanwa yateguwe na Ferwafa, rikaba ryarahanishije Rayon Sports kutitabira igikombe cy’Ubutwari cya 2021, kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 ndetse no kudakina umukino wa gicuti haba imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo mu gihe cy’amezi 12.

Rayon Sports ikaba yarahise ijuririra iki cyemezo itangaza ko nta kosa yakoze ku bwayo ndetse ko ahubwo yagakwiye guhabwa indishyi n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA.

Basanze Rayon Sports yarakoze amakosa ariko ibihano biza kugabanurwa aho byarangiye iyi kipe ihagaritswe ukwezi idakina imikino ya gicuti ndetse ikazanishyura amafaranga ibihumbi 300 nkuko FERWAFA yari yabitangaje hambere.

Kwikura mu irushanwa ry’Intwari kuri Rayon Sports byari byakuruye impaka ndende aho ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje ko ari uburenganzira bwayo kuba bakwikura mu marushanwa badashaka ndetse bidatinze bahita basohora ibizasabwa kugira ngo bazajye bemera gukina mu yandi marushanwa batumiwemo harimo no kuba ibihembo bigomba kuba biri ku rwego rushimishije ndetse no kuba bafite umuntu ubahagarariye mu bashyiraho amategeko y’irushanwa.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwishimiye umwanzuro wa Komisiyo y’ubujurire ya FERWAFA ku bihano yari yafatiwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger